RFL
Kigali

TOP5: Filime zizasohoka muri uku kwezi kwa 11

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:31/10/2017 18:26
0


Nk’uko bisanzwe mu ruhando rwa filime haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, uko iterambere rihora rizamuka, na filime zigenda zisohoka ziba nyinshi. Uru ni urutonde rw’eshanu muri filime zizasohoka muri uku kwezi tugiyemo kw’Ugushyingo.



1. THOR; RAGNAROK

THOR

Muri iyi filime, Thor aba afunze, ariko ku rundi ruhande, adafite inyundo ye aza kwisanga ari gusiganwa n’igihe cyane ko yifuza gusubira kuri Asgard kugira ngo ahagarike Ragnarok  wari uri gusenya bikomeye umugi we mu mpera z’isirimuka rya Asgard muri iri zenguruka ryose. Yayobowe na Taika Waititi, abakinnyi b’imena ni Christopher Yost, Craig Kyle na Stephany Folsom. Yatunganyijwe na Marvel Studio, izajya hanze Kuwa 5, tariki 03 Ugushyingo 2017

2. THE KILLING OF A SACRED DEER

THE KILLING

Iyi filime igaragaramo umusore ukiri muto uba ufite gahunda yo kwihorera bikomeye ku bamuhemukiye, ariko umuganga wamukurikiraniraga hafi akagerageza gukora uko ashoboye agafata icyemezo kuri ibi, kizatuma uyu musore abaho neza ndetse n’umuryango we ugakomeza kubaho nta kibazo gihari. Yayobowe na Yorgos Lanthimos. Abakinnyi b’imena ni Yorgos Lanthimos na Efthymis Filipou. Iyi filime yatunganyijwe na A24, izajya hanze Kuwa 5, tariki 3 Ugushyingo 2017

3. DADDY’S HOME

DADDY'S HOME

Muri iyi filime, hagaragaramo umwana w’umuhungu ufite papa we ariko mama we yari yarashatse undi mugabo. Aba bagabo bombi baza kujya mu gisirikare kugira ngo bazabashe kubonera abana babo impano zo kubaha kuri Noheli ndetse iyi mikoranire y’aba bagabo b’abakeba yabanje gukemangwa isa n’ishyizwe mu isuzuma n’abana babo kugeza ubwo umwe mu bana yatumwe umubyeyi ku ishuri akajyana utari se/ undi mugabo wa mama we akamuhagararire neza nka papa we. Yayobowe na Sean Anders. Abakinnyi b’imena ni John Marris na Sean Anders. Yatunganyijwe na Paramount Pictures, izajya hanze Kuwa 5, tariki ya 10 Ugushyingo 2017.

4. JUSTICE LEAGUE

JUSTICE

Ikihebe Superman, ugaragara  nk’icyitegererezo kuri bamwe muri iyi filimi, Bruce Wayne we aba atoza Diana Prince guhangana n’umwanzi we ukomeye. Afatanyije na wonder Woman, Batman bo bagerageza gukora cyane kandi vuba kugira ngo babashe kwegukana ikipe izabafasha kurwanya  abo bari bahanganye bashya. Ariko nyuma y’ibyo byose, basanga barakererewe batabasha gucungura abo bifuzaga kubungabungira umutekano. Yayobowe na Zack Snyder. Abakinnyi b’imena ni Will Beall na Chris Terrio. Yatunganyijwe na Warner Bros Pictures, izajya hanze Kuwa 5, tariki 17 Ugushyingo 2017

5. WONDER

Wonder

Augustie ukina muri iyi filimi aba yaravutse afite uburwayi mu isura butuma atemererwa kujya ku ishuli, gusa abasha kwigira mu rugo kugeza ubwo agera ku rwego rwo gukomereza amashuri ye ahandi  kuko byari bigoye ko yayigira mu rugo ayo masomo, ariko agerageza guhangana nabyo, akajya kwiga mu kigo gishya. Augustie, ni umwana usanzwe nk’abandi ariko afite isura idasanzwe idasa n’iz’abandi. Ariko se, byari bimworoheye kumvisha bagenzi be bigana ko ameze kimwe nabo batandukanyijwe gusa n’uko bagaragara inyuma. Yayobowe na Stephen Chbosky. Umukinnyi w’imena ni Jack Thorne. Yatunganyijwe na Lionsgate, izajya hanze Kuwa 5, tariki 17 Ugushyingo 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND