RFL
Kigali

Filime ziteye ubwoba zishobora kugira ingaruka mu buzima bwose bw’umuntu wazirebye akiri umwana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/06/2016 15:09
2


Kenshi usanga abantu badakunze kwita ku bwoko bwa filime bereka abana babo, nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko filime ziteye ubwoba zigira ingaruka z’igihe kirekire ku muntu wazirebye akiri muto. Ushobora kwibaza ko umwana ari wa wundi wiga mu mashuri abanza n’ikiburamwaka ariko aha umwana uvugwa ni utarageza ku myaka 18 wese.



Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa U-M  cyo muri Kaminuza wa Wisconsin bwakozwe ku banyeshuri biga muri kaminuza, 90% y’abakoreweho ubu bushakashatsi bemeza ko batangiye kureba filime ziteye ubwoba bakiri bato, ni ukuvuga batarageza ku myaka 18, ari yo myaka umuntu atangira kwitwa umuntu mukuru. Muri abo, 26% batangaje ko bakibana n’ingaruka zikomeye batewe no kureba izo filime, bikaba bikibakurikirana ari bakuru.

 

horror

Zimwe mu ngaruka bagiye bagaragaza harimo kutabasha kugenda mu mwijima, aho usanga hari umuntu mukuru udashobora kuva aho ari igihe amashanyarazi agiye kubera ubwoba, abandi ugasanga bahorana inzozi mbi (nightmares, cauchemar). Hari n’abo usanga bahorana urwikekwe, igihe cyose ugasanga umuntu agendana ikintu yakwitabaza igihe aguye mu byago kabone n;iyo byaba atari ngombwa, nk’urugero, icyuma. Hari n’ababura ibitotsi igihe kirekire kubera kuba baratangiye kureba izi filime bakiri bato.

horror

uyu ni Lorna Raver muri filime iteye ubwoba 'Drag Me To Hell'

Izindi ngaruka zagiye zigaragazwa na bamwe mu batarageza imyaka 18, harimo kurwara umutwe udakira, kuba umunyarugomo, gusakuza cyane nijoro igihe baryamye, kugundira uwo baryamanye, gutitira no guhinda umushyitsi, n’ibindi byinshi biterwa n’ubwoba bukabije, ibi byose bikaba bishobora gukurikirana umuntu kugeza ashaje. Ubundi filime ziteye ubwoba zirimo ibice bitatu, filime zirimo inyamanswa zihiga abantu, Izirimo ibiremwa bitagaragara cyangwa abazimu, n’izirimo iyicwa ry’abantu bishwe n’abandi cyangwa n’ibiza.

Muri ubu bwoko butatu bwa filime ziteye ubwoba (horror, horreur) 65% by’abanyeshuri bakoreweho ubushakashatsi bavuze ko ubwoko bwa gatatu aribwo bukunze gutera ubwoba cyane kuko hazamo amaraso y’umuntu. Umwe mu bakoreweho ubushakashatsi yagize ati “mu gihe kigera ku mezi abiri ndebye iyo filime, nahoranaga inzozi mbi kandi zirimo amaraso. Inzozi ntizakundaga kugarukamo ibikoko, ahubwo nakundaga kurota inzozi zigarukamo amaraso.” N’ubwo ubwonko bw’umuntu buba buzi neza ko ibyo amaso ari kureba ari imikino bitabayeho, umubiri wo ntufite budahangarwa buhagije bwo kutagira amarangamutima kubyo umuntu aba ari kureba muri filime, niyo mpamvu abantu benshi bareba filime ikabatera ubwoba kandi babizi neza ko byari imikino, cyangwa bakavuza induru iyo hari ikintu kibaye muri filime.

horror

filime zirimo amaraso ngo nizo zikunze gutera ubwoba cyane

Ubu  bushakashatsi kandi bwasanze abana benshi bareba izi filime atari bo ubwabo bajya kuzishakisha, ahubwo bazireba hari undi muntu mukuru uri kuzireba nabo bakazirebana nawe. Ubu bushakashatsi bwemeza ko iyo umuntu amaze kuba mukuru aba yiyizi bihagije ku buryo amenya guhitamo filime itamugiraho ingaruka mu buryo bw’imitekerereze ariko ngo umwana ntaba azi guhitamo ikintu abanje kureba ingaruka cyamugiraho, ariyo mpamvu ababyeyi bakangurirwa kurinda abana babo izi filime.

Icyo umubyeyi akwiye kwitaho, ni ukumenya ubwoko bwa filime abana be bareba, niba bijyanye n’imyaka bafite ndetse n’imyemerere yabo. Icyo utakwirengagiza ni uko umwana ashobora kurebera izi filime mu baturanyi cyangwa mu nshuti ze. Shaka akanya ko kuganira n;abana, ureme ubucuti ku buryo umwana akwisanzuraho akaubwira uko yiyumva mu gihe hari ikimuhangayikishije. Mu kuganiriza umwana. Ugomba kumwumvisha ko kureba filime ziteye ubwoba atari byiza, ku buryo igihe yagera aho bazireba ashobora kwibwiriza ntazirebe.

source: livestrong.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MASENGESHO SALAH7 years ago
    filme ziteye ubwoba sinziza kubana bato
  • MUGISHA ODD3 years ago
    KUREBA FILM ZITEYE UBWOBA





Inyarwanda BACKGROUND