RFL
Kigali

Filime zisobanuye zigiye gucibwa mu Rwanda ariko Yanga we yatsembye anyuranya n'iki cyemezo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/08/2015 10:55
206


Filime zikunzwe na benshi mu banyarwanda zizwi nk’udusobanuye zamaze guhabwa akato n’urugaga nyarwanda rwa sinema aho ruvuga ko bagiye gukora ibishoboka byose zigacika burundu mu Rwanda.



Kuva kuri filime z’inyamerika, ibihinde, inyaKoreya, Nigeriya, izo muri Amerika y’amajyepfo zizwi nka telenovelas zamenyekanye ndetse zigakundwa na benshi mu Rwanda ariko bazibona mu buryo zisobanuye mu Kinyarwanda benshi bazi nk’udusobanuye, kuri ubu mu minsi iri imbere zizaba zimaze kuba amateka kuko urugaga nyarwannda rwa sinema rwamaze gufata umwanzuro wo kuzica burundu.

Nk’uko Jackson Mucyo Havugimana, akaba ari umuvugizi w’uru rugaga yabitangaje mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, uru rugaga rwafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bikomeje kudindiza iterambere rya sinema nyarwanda, bakaba basanga izi filime zigaruriye imitima y’abanyarwanda benshi zigatuma badaha agaciro filime zakozwe na bene wabo (filime z’inyarwanda), aho bavuga ko zizicura isoko.

Aha Jackson yagize ati, “ni umwe mu myanzuro turi gufata mu gushaka icyateza imbere sinema nyarwanda. Akenshi usanga abanyarwanda bikundiye izi filime bityo ugasanga ziraryamira iz’Abanyarwanda. Abasobanura izi filime usanga banazitangira ku giciro gito kandi baba batashoye, ugasanga filime nyarwanda zirahomba kubera izi zisobanuye.”

Jackson kandi avuga ko uretse kuba izi filime zicura isoko filime nyarwanda, n'abazisobanura babikora mu buryo bunyuranye n’amategeko arengera uburenganzira bwa ba nyiribihangano, ku buryo nabyo ubwabyo byitwa ubujura cyangwa gucuruza magendu kuko bazisobanura nta burenganzira bafite.

Aha twamubajije niba abanyamerika n’ibindi bihugu bikora izi filime zisobanurwa mu Kinyarwanda baba barababajwe n’uko hasobanurwa filime zabo, Jackson agira ati, “twe kubikora ntabwo ari impuhwe dufitiye abo banyamerika cyangwa abandi. Twe ni ku nyungu za sinema nyarwanda dukora ibi kuko biri kwica isoko rya filime z’abanyarwanda.”

Jackson Mucyo Havugimana, umuvugizi w'urugaga nyarwanda rwa sinema

Urebye neza usanga izi filime zisobanuye zarafashe igicumbi mu mitima y’abanyarwanda benshi kuko uretse kuba abazisobanura bakoresha amagambo anogeye amatwi, akenshi usanga binatuma abanyarwanda benshi bumva filime mu gihe zakozwe mu rurimi atumva. Ikindi kandi uyu ni umuco umaze igihe kinini ukorwa mu Rwanda, dore ko udusobanuye twadutse nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahagana mu myaka y’1998, bikaba nibura bimaze imyaka isaga 17 bikorwa mu Rwanda mu gihe filime nyarwanda zitari zakanabaho.

Aha twabajije Jackson niba aribwo babonye ko ari ikibazo nyuma y’uko izi filime zakorwaga na mbere y’uko abanyarwanda batekereza gukora filime zabo, maze Jackson asubiza ati, “twarabibonaga. Ariko urabizi ko icyo gihe nta jambo umuntu yari afite ryo kubihagarika. Ubu turi kuvuga nka federation, federation itamaze igihe kinini igiyeho, ariko ifite ubushobozi bwo kuzihagarika, mu gihe icyo gihe cyose nta burenganzira umuntu yari afite n’ubwo twabonaga ko ari ikibazo. Nibyo koko abenshi twakuze tureba udusobanuye ariko ziteje ibibazo.”

Jackson yakomeje avuga ko nta gihe ntarengwa bari batanga kuri aba bantu basobanura filime bamaze kuba benshi ku buryo byamaze no kugaragara ko ari urundi ruganda ruri muri sinema nyarwanda, gusa akaba avuga ko iri ari itangazo ryo kubasaba ko bakwifatira icyemezo cyo kubihagarika byakwanga hakazagera igihe cyo kubafatira ikindi cyemezo.

Abavandimwe 3: Nkusi Thomas uzwi nka Yanga (hagati), Junior (iburyo) na Sankara (ibumoso) bose bamamaye mu gusobanura filime mu Kinyarwanda

Jackson avuga ko hari ugusobanura filime byemewe ku rwego mpuzamahanga ari byo bizwi nka “dubbing” aho hakoreshwa abakinnyi bagasubira mu majwi y’abakinnye iyo filime ariko bakabikora mu rundi rurimi, akaba asaba abasobanura ko niba bashaka kubikora, babikora muri ubu buryo kandi binyuze mu nzira zemewe n’amategeko aho ubikora aba afitanye amasezerano na ba nyiri filime.

Nkusi Thomas wamenyekanye cyane nka Yanga mu gusobanura izi filime, we ntavuga rumwe n’abashaka guca izi filime bazishinja kubangamira isoko rya filime nyarwanda ahubwo arabasaba gushakira ikibazo cy’isoko ryazo ahandi.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ubwo yamubazaga icyo avuga kuri iki cyemezo Yanga yagize ati, “Filime zisobanuye se baziciye bate? Barazibeshyeye kabisa, nta soko zibangamira. Filime z’abanyarwanda se ko zaje isoko ryazo rikazamuka cyane, kandi n’izo zisobanuye zihari, ahubwo nyuma isoko akaba aribwo ripfa, urumva hari ikibazo ziteje? Ntabwo ariho ikibazo kiri. Ntabwo ariho ikibazo kiri ahubwo nibashakire ahandi ikibazo cy’isoko kuko filime zisobanuye zirarengana. Abanyarwanda se ko bareba n’izindi zidasobanuye, nazo bazazica? Aho siho ikibazo kiri.”

Ese wowe urakira ute iki cyemezo? Udusobanuye dukwiye gucibwa burundu? 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karangwa8 years ago
    hahhahahhaha, ariko narumiwe rwose, ubu uyu mugabo ngo arashaka guteza imbere ziriya teatre bakina ngo nifirime, hahhahhaha birasekeje cyane rwose. film zisobanuye zamutwaye iki se? cyangwa nuko abonye arizo zikunzwe cyane. nyine ajye amenya ubwenge abandi bihimbiye ibihangano byabo birayobokwa none ngo bazifunge ahubwo bafunge izo teatre zanyu kuko muba muta umwanya wubusa ngo murakina amafilim, wamugani wayanga se ko tureba nizidasobanuye nazo uzazifunga???????????? muzajye mwishuri mubanze mwige uko bakina film, ahubwo nasaba yanga no kujya anyuzamo agasobanura nizanyu kuko mwibwira ko muzikina mukinyarwanda ariko nacyo ubwacyo nticyumvikanamo neza rwse.
  • TIGER8 years ago
    Hahahah! ayo ni amaco y'inda kuri iyo federasiyo, ahubwo njye ndabona bashaka kubangamira umushinga wa YANGA NA BAGENZI BE, kuko kureba izo sinema zabo ntibihagarikwa na yanga nta n'ubwo bihagarikwa n'udusobanuye kuko HANO TURI NI MU GIHUGU UMUNTU WESE AFITE GUKORA UMUSHINGA UMUNOGEYE kandi UTABANGAMIYE ABANDI, n'abagenerwa bikorwa kandi bakaba BAFITE UBURENGANZIRA bwo GUHITAMO ICYO BAREBA. Bitabaye ibyo ndumva iyo federasiyo ishaka kudushyira ku itegeko ryo kureba ibyo bifuza. Ahubwo Yanga yarakoze kuko yatumye benshi bayoboka gutunga ecrans bareba filimi mu rurimi bumva mu gihe batari bazi izo ndimi. IYO FEDERASIYO NIKORE IBYAYO NITUBONA BITUNYUZE TUZAYIYOBOKA ARIKO IREKE KWICIRA ABANDI UMUGATI.
  • 8 years ago
    ahubwo bashaka kuduca kuri film zose.
  • GEGE8 years ago
    Aya ni amatiku kabisa...nimushake uburyo mukora films ziri kuri standard kuburyo abantu bazikunda ..ubwo se muzaca Iza Nigeria cg Tanzania ko mbona zikunzwe kurusha filimi Nyarwanda ...
  • Vivi8 years ago
    Abo bagabo bamasinema nibakore ibintu biri quality hanyuma tubikunde bakureho ubusutwa bwo kutubuza kwirebera film,kndi niba aribyo izo film bazazice zireke kwinjizwa mu rwanda.
  • James8 years ago
    haaaaaaaaaa,hhhhhh, hiiiiiii, huuuuummmmm, uyumugabo aransekeje rwose cyane, ariko ubanza atariumunywarwanda? none c ayobewe ijambo nyarwanda rivuga ngo akeza karigura, none c niba tutazireba tuzazireba kungufu? nazikore niziryohera ijisho zizigurisha, ntampamvu yo kwirirwa azishakira abazigura. ariko kweli nkubu mbuze icyomvuga? gusa biransekeje ubanza mumubeshyera atabivuze. ngo film nyarwanda ngo zizaca izisobanuye ngoo....... haaaaaa mwazampuje nawe koko nkamwivugishiriza! haaa! ok mwirirwe mbuze ibyo kuvuga.
  • sylvere8 years ago
    noneseko abantu bakunda ibifite ubwiza nibakore film nziza tuzikunde uundi tuzirebe ariko niba yang yarashatse umushinga kandi umusaza adusABA KWIHANGIRA IMIRIMO Ariko se ubwo kuki bumva ibyabo aribyo byo ,nge simbabeshye kwicara nkareba ziriya filme zabo sinabivamo kbs nkunda yang ariko ubwo muzi film ya commando ,agahinde cyangwa jumong yasobanuwe na yanga nibabanze bamenye impamvu zadutwaye imitima nyine izabo nuko zitubihiranyine akeza karigura ni nka matera ya rwandaform sha nonese ubwo rihana ko yigaruriye abakunzi knowless azahagarika indirimbo ze nibongere imbaraga ahubwo nkuko mu muziki babikora wenda nabo bizaza yanga ni uwambere akanikurikira wana ndabyamaganye icyo cyemezo kbs ngewe sinabishima na rimwe akeza karigura
  • kirikou8 years ago
    Abanyarwanda se ko bareba n’izindi zidasobanuye, nazo bazazica? Aho siho ikibazo kiri kabisa nanjye ndemeranywa na yanga!
  • dsp8 years ago
    ibyiza birigura. mu rwanda nta film bahakina kabisa, ni ibintu byenda gusa na film, muturekere agasobanuye nimukina ibintu bizima tuzabireba, public niyo ihitamo
  • habineza prince8 years ago
    uwo mwanzuro siwo kbsa ahubwo ni basuzume quality yazo kuko niyo bakurikira wagereranya ninyarwanda ugasanga zitandukanye cyaneeeeee baribeshya tuzamusanga niwe murugo tu
  • zzzz8 years ago
    hahaha bashakiye ikibazo aho kitari nibakine films nzima barebeko tutazireba nibakomeza gukina ibintu bidashinga tuzakomeza kwirebera izahandi,ubuse ko umuntu areba film iri mukinya Korea ntajsmbo narimwe ari bwumve? kdi izo kinamico zuzuye ziri mukinyaRda? ikibazo si indimi ikibazo nobintu bidasobanutse bakins
  • aloys8 years ago
    reka izofirime zagasoba nuye turazikunda kurusha izo nyarwanda ubona Zikiri has I cyane
  • gg8 years ago
    aba bari kwiha urwamenyo babanze batunganye izo kinamico zabo zibe film naho guca agasobanuye ntibyakunda
  • hi5 8 years ago
    Bazabanze bamenye gukina film kuko ibyo bita film aba ari amakinamico nabo bajye kwiga kuzikora babone kubangamira imishinga yabantu barabona ubushomeri bwakaze hano hanze bagashaka no guhakarika abatunzwe b'iminwa
  • Derulo Desrouleaux 8 years ago
    Ibyo yanga asobanurira abo bashaka guca agasobanuye ndikumwe nawe nonese nizasobanuwe kera dutunze nazo bazazica batubuze kuzireba nibashakire isoko ahandi.
  • 8 years ago
    Huhm!!! Uko nugushakira ikibazo aho kitari, narinziko hari izindi ngaruka none ngo nuko zikunzwe kurusha izabo!! Twirukane ibyo dukunda kgrango jackson atere imbere!!!!!
  • Pipi8 years ago
    Ariko Pipi uba udushaka ho iki, ubu waragiye uricara na yakuntoryi na bidiye wimifupa yasohotse mu gitsitsino , usanga tukuryana hit kuburyo utugira ishyamba , kuva aho yanga aviriye i burayi urasara , Tangira ujye kubyinira mu igunira nyabugogo bazajya bakugirira impuhwe baguhe umwumbati uhekenye. kicwe nuburoro bw' imbata.
  • Kim Ziog8 years ago
    Reka reka reka izo bavuga zinyarwanda ahubwo zaje zituma abantu batangiye umwuga WO gusobanura babura isoko kuko abakina film zinyarwanda baje nyuma.
  • Kim Ziog8 years ago
    Reka reka reka izo bavuga zinyarwanda ahubwo zaje zituma abantu batangiye umwuga WO gusobanura babura isoko kuko abakina film zinyarwanda baje nyuma.
  • Hunter Patrick8 years ago
    oya oya oya oya oya oya oya oya oya oya oya oya Guhomba kwabo babyimenyere bashake indi impamvu itari udusobanuye ntibagashakire ikibazo aho kitari nawe se barabona uteye imbere bagashaka musubiza hasi. Tekereza kwlii Film nyarwanda bazishakire isoko naho ubundi birabarangiranye pe budakeye





Inyarwanda BACKGROUND