Nyuma y’uko filime Imbabazi ya Joel Karekezi yegukanye igihembo cy’umuyobozi wa filime mwiza mu iserukiramuco rya filime rya International Image Film Festival for Women mu gihugu cya Zimbabwe, ubu filime Strength in Fear ya Ella Mutuyimana nayo yegukanye igihembo cya filime ngufi muri iri serukiramuco.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Facebook rw’iri serukiramuco, iyi filime ivuga inkuru y’umwana w’umukobwa Isekere, ku myaka 11 y’amavuko uhura n’ibibazo by’akato ahabwa na bagenzi be baba bigana kubera ko yanduye agakoko gatera SIDA.
Isekere ahura n'ibibazo bikomeye bishingiye ku kato ahabwa na bagenzi be kubera ko yanduye agakoko gatera SIDA (muri filime Strength in Fear)
Iyi filime yatsinze izindi filime bari bahanganye arizo Yellow Fever yo mu gihugu cya Kenya, iyi filime ikaba yaregukanye ibihembo byinshi ku rwego mpuzamahanga harimo igihembo cya filime ngufi mu bihembo bya Africa Magic Viewer’s Choice Awards, igihembo cya Silver Hugo nka filime nziza ikoze mu buryo bushushanyije mu iserukiramuco mpuzamahanga rya filime rya Chicago ndetse kandi ikaba yaratowe muri filime ngufi nziza mu iserukiramuco rya Cannes mu Bufaransa. Indi filime yari mu cyiciro kimwe ni Madame Esther yo mu gihugu cya Madagascar.
Ni intsinzi kuri Ella ndetse no ku Rwanda muri rusange kwegukana iki gihembo
Izi ntsinzi 2 zije zikurikiranya (iya Joel Karekezi na Ella) ni ikimenyetso gikomeye cy’uko sinema nyarwanda ifite imbaraga zikomeye ku rwego mpuzamahanga, cyane ko usanga filime biba bihanganye ari filime zikomeye, uru rukaba ari urwego rwiza rwo kuririraho kugira ngo sinema nyarwanda itere imbere ndetse inamamare ku rwego rw’isi.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO