RFL
Kigali

Filime ivuga ku bitero byibasiye inzu y'ubucuruzi ya Westgate muri Kenya yamaze kujya hanze

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/09/2014 9:32
0


Umwaka urashize igihugu cya Kenya cyibasiwe n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro binjiye mu nzu y’uruhahiro ya West Gate Mall maze bakica abantu babarirwa muri 67. “Terror at the Mall” ni filime-mpamo yakozwe kuri ibi bitero.



Iki gihugu kiribuka ku nshuro ya mbere ibi bitero, byigambwe n’umutwe w’intagondwa wa al-Shabab kugira ngo utange gasopo kuri iki gihugu gifite ingabo muri Somalia. Ibi bitero byamaze iminsi igera kuri 4, byatangiye tariki 21 Nzeli kugeza kuwa 24, byahitanye abantu bagera kuri 67 ndetse bikomerekeramo abagera ku 175.

Westgate mall

Ibyabereye imbere muri iyi nzu y'uruhahiro byose bigaragara muri iyi filime

Terror at the Mall igaragaza ubwicanyi bwabereye muri ibi bitero ndetse n’ubwitange abaturage ba Kenya bagaragaje mu gihe iki gihugu cyari mu bihe by’aya makuba, ikaba yarakozwe na televiziyo isanzwe izwiho gukora filime-mpamo z’ibikorwa by’amakuba ya HBO ikaba ari nayo yakoze filime Sometimes in April ivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

REBA INCAMAKE NGUFI Y'IYI FILIME:

Iyi filime yayobowe na Dan Reed, yerekanwe bwa mbere kuri iyi televiziyo kuri uyu wa mbere tariki 15 Nzeli mu gihe mu gihugu cya Kenya hatangiraga icyumweru cyo kwibuka ibi bitero.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND