RFL
Kigali

Filime 2 z’abanyarwanda nizo zizitabira iserukiramuco rya Festival Vues D’Afrique muri Canada

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:10/04/2015 15:05
0


Filime “Rwanda: Du Chaos au Miracle” y’umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa Sonia Rolland wanabaye nyampinga w’iki gihugu mu mwaka wa 2000, na filime Imbabazi: The Pardon y’umunyarwanda Joel Karekezi nizo zatowe mu iserukiramuco rya filime rya Vues D’Afrique.



Iri serukiramuco ribera mu gihugu cya Canada, rikaba ryitabirwa na filime zakozwe n’abanyafurika cyangwa zakozwe kuri Afurika rigiye kuba ku nshuro ya 31 guhera tariki 29 Mata kugeza tariki 3 Gicurasi muri uyu mwaka, iri rikaba ari amwe mu maserukiramuco ya sinema aba ahanzwe amaso n’abanyafurika benshi bo muri uyu mwuga.

Filime-mpamo “Rwanda: Du Chaos au Miracle” yakozwe na Sonia Rolland ikaba ivuga icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo ariko rukaba rwariyubatse mu buryo bw’igitangaza mu gihe gito ni imwe muri filime zatowe muri iri serukiramuco.

Rwanda: du chaos au miracle

Rwanda: au chaos du miracle, filime ya Sonia Rolland mu gitabo (catalogue) cy'iri serukiramuco 

Iyi filime ya Sonia Rolland yayikoze umwaka ushize ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Sonia Rolland yagiye aganira n’abantu banyuranye by’umwihariko aganisha ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside.

Indi filime y’umunyarwanda ni “Imbabazi: The Pardon” ya Joel Karekezi, ikaba ari filime yakoze mu mwaka wa 2013 ivuga ku nzira ndende y’ubwiyunge hagati y’abantu bahoze ari Inshuti mbere ya Jenoside ariko bakaza gutanywa n’amoko mu gihe cya Jenoside.

Imbabazi

Imbabazi, filime ya Joel Karekezi mu gitabo cy'iri serukiramuco

Izi filime kandi ziyongeraho indi ivuga ku Rwanda ikaba ari filime-mpamo Rwanda : La Vie Après - Paroles de Femmes, y’umubiligi André Versaille ikaba ivuga ubuzima bw’abagore 6 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gufatwa ku ngufu mu gihe Cya Jenoside.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND