Mu gace ka mbere ka Seburikoko yatangiye kugera ku rubuga rwa Youtube kuva kuwa mbere w’icyumweru gishize tariki 18 Mutarama, umugabo Seburikoko yiba ihene akajya kuyigurisha maze amafaranga akayanywera hamwe n’inshuti ze zirimo Rukara, Setako, Mukamana ndetse na nyir’akabari Rulinda.
Muri aka gace, umugore we Siperansiya ava guhinga agasanga ihene yibwe akayishakisha akayibura mu gihe umugabo aba ari kuyinywera ndetse no arya n’inyama zayo mu kabari. Kanda hano urebe uko byari byifashe muri aka gace.
Amatsiko wasigaranye y’uko bizagenda, yashire ureba agace ka kabiri k’iyi filime izajya ikugeraho buri wa mbere wa buri cyumweru…
TANGA IGITECYEREZO