RFL
Kigali

CINEFOCUS: Dore ibintu 20 utari uzi kuri Filime y'uruhererekane ya SEBURIKOKO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2017 15:02
2


Ku bakunzi ba Filime y’uruhererekane ya Seburikoko,Inyarwanda.com twabateguriye ibintu 20 mutari muzi kuri iyi filime mukunda muri benshi. Ibi ni mu rwego rwo kugira ngo musobanukirwe byinshi kuri filime mukunda.



Binyuze mu kiganiro CINEFOCUS cya Inyarwanda.com, dore ibintu 20 mutari muzi kuri filime Seburikoko. Tugiye kubagezaho mu ncamake ibyo bintu, ibindi murabisanga muri Video twabateguriye.

1 Filime Seburikoko yavutse biturutse ku gukundwa kwa filime yitwa Inshuti (Friends) nayo ya Inyarwanda Ltd.

2 SEBURIKOKO yabanje gukorerwa mu karere ka Bugesera, nyuma iza kujyanwa mu mujyi wa Kigali kubera ubushyuhe bwabaga mu Bugesera.

3 SEBURIKOKO ikinirwa mu mujyi wa Kigali nubwo igaragaza ubuzima bwo mu cyaro.

4 Kuri ubu ukina ari Esther (umugore wa Rulinda) yabanje gukina ari we Siperansiya

5 ‘Fierte’ ryavuye ku mugabo wo mu Bugesera

6 ‘Gatoto’ ni izina rihimbano

7 Niyitegeka Gratien ukina ari Seburikoko ntabwo anywa ibisindisha

8 Umwanditse w’iyi filime ari we Mutiganda wa Nkunda afite imyaka 27 y’amavuko mu gihe hari abari bazi ko iyi filime yandikwa n’umuntu w’umusaza.

9 Uwahimbye inkuru y’iyi filime ari we Misago Nelly Wilson, yagaragaye mu gace kamwe kayo aho yakinnye yitwa Silas, umukire waturutse i Kigali aje kugura isambu ya SEBU

10 SEBURIKOKO yagombaga kumara umwaka umwe gusa, kubera gukundwa n’ubusabe bw’abakunzi bayo, Televiziyo Rwanda n’abayitegura bemeje ko ikomeza gukorwa.

11 Nyiramana ntabwo yagombaga gukina atwite, ahubwo mu buzima busanzwe yahise atwita, bahita babihuza na filime.

12 Benshi bakina muri SEBURIKOKO ari ‘Extras’ ni abaturage batuye mu gace iyi filime ikinirwamo

13 Uwayoboye Season 8 zibanza za SEBURIKOKO ni Papa w'umunyarwenya Arthur ari we MAZIMPAKA Jones Kennedy

14 Mukamana mu buzima busanzwe ni ko yitwa

15 Kazungu ntabwo anywa inzoga mu buzima busanzwe ahubwo ni umukristo, ubarizwa no muri korali akaba n’umuhungu w’umuhanzikazi Liliane Kabaganza

16 SEBURIKOKO (GRATIEN) ubu ni we Director w’iyi filime

17 KIBONGE mu buzima busanzwe ntabwo acumbagira

18 SETAKO yari ashinzwe makeup and costume muri SEBURIKOKO

19 Niyitegeka Gratien ukina ari SEBU, nubwo akina muri SEBURIKOKO nk’umuntu utarize, si ko bimeze mu buzima busanzwe kuko yarangije amashuri makuru muri KIE ndetse yagiye yigisha mu bigo bitandukanye harimo na FAWE GIRLS' SCHOOL

20. SEBURIKOKO imaze gukorerwa Episode 230

MENYA BYINSHI UTARI UZI KURI FILIME SEBURIKOKO 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    NICE FILM IZAKOMEZE
  • Charile Nuer Innocent6 years ago
    Ese uwashobora gukina muri iyo nyinamico mwamugira iyihe nama





Inyarwanda BACKGROUND