RFL
Kigali

Charlie Murphy umuvandimwe wa Eddie Murphy yahitanywe na kanseri

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/04/2017 15:45
0


Kuri uyu wa 3 tariki 12/04/2017, ku myaka 57 umunyarwenya Charlie Murphy akaba n’umuvandimwe w’umukinnyi wa filime Eddie Murphy yitanye Imana azize indwara ya kanseri yo mu maraso (Leukemia).



Uyu mugabo yaguye mu bitaro biherereye mu mujyi wa New York, ngo yari amaze iminsi yivuza iyi ndwara ye bamukorera chemotherapy (uburyo bakoresha bavura abarwaye kanseri). Abo mu muryango we batunguwe n’uru rupfu kuko batekerezaga ko uyu mugabo ari koroherwa.

Abo muri uyu muryango we kandi ngo bakundaga kumuhamagara kenshi ngo bumve uko amerewe ariko we akabatera urwenya aseka ahisha ko arembye. Uyu muvandimwe wa Eddie Murphy kandi ngo yanamufashije kwandika amwe mu mafilime yakoze nka ‘Norbit’, ‘Vampire in Brooklyn’ ndetse hari izo bakinanye nka ‘Black Jesus’, ‘Boondocks’ na ‘Are We There Yet?’.

Charlie Murphy yari umuvandimwe wa Eddie Murphy

Umugore wa Charlie Murphy nawe yahitanwe na kanseri y’inkondo y’umura (cervical cancer) muri 2009, afite abana 3. Eddie Murphy yagize ati “Imitima yacu iraremerewe uyu munsi kubera urupfu rw’umuhungu wacu, umuvandimwe n’inshuti Charlie. Charile yuzuzaga ibitwenge n’urukundo mu muryango wacu kandi nta munsi n;umwe uzatambuka tutamukumbuye”.

Umugore wa Charlie nawe yahitanwe na kanseri y'inkondo y'umura muri 2009

Eddie Murphy yaboneyeho gushimira inshuti n’abafana bihanganishije umuryango. Ibyamamare bitandukanye byakoresheje imbuga nkoranyambaga bagaragaza akababaro ku rupfu rwa Carlie Murphy. Abo ni nka Chris Rock, Gabrielle Union, Snoop Dogg, Jay Pharoah n’abandi benshi.

Source: TMZ

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND