Muri bya biganiro byihariye tugirana n’abakinnyiba cinema nyarwanda mu kurushaho kuzanira abakunzi babo byinshi ku bo bakunda uwo twaganiriye nawe kuri iyi nshuro ni umwe mu bakunzwe muri fiimi zitandukanye zirimo na City Maid.
Amazina ye asanzwe ni Uwamwezi Nadege, akaba azwi nka Nana muri City Maid, Catherine muri Catherine n’izindi. Yavuye ndetse anakurira muri Kigali ari naho yigiye amashuri ye abanza n’ayisumbuye agakomereza mu byo kwiga Cinema kuko yayikundaga cyane.
Nana afite umwana wumuhungu yamubyaye mu mwaka w’2009 witwa Ganza. Yabyaye akirangiza kwiga Tronc Commun, bivuze ko kuri ubu umwana wa Nana agize imyaka icyenda y’amavuko. Ganza wa Nana nibyo byishimo bye iyo ava akagera nta kintu na kimwe kiramuha ibyishimo nk’ibyo kuba afite umwana.
Nana ni umwe mu bakinnyi ba filimi bakunzwe cyane
Uyu mukobwa umaze kugaragara muri filimi nyinshi, ashimishwa no kuba hari izanamuhesheje ibihembo nk’uko yabidutangarije mu kiganiro kirambuye twagiranye. Nana utuye mu Nyakabanda aho abana n’umuhungu we, akora ibintu bijyanye n’ubudozi aho bacuruza imyambaro ya Made in Rwanda, baradoda bakanamurika imyenda ikorerwa muri Nana Design Collection ihererye iruhande rwa Statistic munsi ya Gare yo mu mujyi.
Nana afite inzu ikora imyenda ya Made in Rwanda
Muri byinshi bitandukanye twaganiriye na Nana umaze kubona ibihembo 3 bitandukanye akesha umwuga wa filimi, yadutangarije ko uko agaragara muri film bitandukanye n’uko ari mu buzima busanzwe kuko biriya akina ari ubutumwa aba ari gutanga bidakwiye koabantu bajya bafata abakinnyi ba filime nk’abadashobotse rwose.
Nk’umukobwa wabyariye iwabo ashimira Imana n’ababyeyi be kuba bataramutereranye ubwo yatwitaga cyane ko yari muto. Agira inama ababyeyi bafata nabi abakobwa babo batwaye inda bakiba iwabo abibutsa ko uko bagirira nabi abo bakobwa bigira ingaruka ku mwana uri mu nda ndetse agaruka ku kuba uwo mwana shobora kuzaba umuntu udasanzwe.
Nana yasabye ababyeyi kutazajya batoteza abana babo mu gihe batwaye inda batarashaka abagabo
Yagize inama agenera abakobwa bagenzi be babyariye mu rugo agira ati, “N’ubwo navuga ko niyubatse ni ibintu bikomera bisaba ko wowe ubwawe wifatira icyemezo. Bazanye umuntu ku isi ni umugisha kubyara, njye ni nacyo kintu cyanshimishije mu buzima, ibihenze byose nta cyabindutira…birengagize amagambo bigira ingaruka ku mwana agakura yumva ko Atari akwiriye.”
Ku kijyanye na se w’umwana, umugabo babyaranye Nana yagize icyo amuvugaho mu butumwa busharira rwose nk’uko mubisanga mu kiganiro. Nana kandi yageneye ubutumwa bwiza abakunzi be.
TANGA IGITECYEREZO