RFL
Kigali

BOX OFFICE: Kuri miliyoni 123, Hunger Games igice cya 3 yaciye agahigo ka filime yinjije menshi muri uyu mwaka wose

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/11/2014 12:14
0


Mu mpera z’iki cyumweru nibwo filime Hunger Games: Mockingjay Part 1, ikaba ari igice cya 3 muri filime za Hunger Games yagiye hanze, iyi filime ikaba yaciye uduhigo twinshi harimo no kuba ariyo filime yabashije kwinjiza amafaranga menshi muri uyu mwaka wose, mu gihe twasozaga icyumweru cya 47 mu byumweru bigize umwaka.



Iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Jennifer Lawrence ariwe mukinnyi w’imena ukina yitwa Katniss Everdeen, Liam Hemsworth, Josh Peterson, Donald Sutherland (akaba ari se wa Keifer Sutherland uzwi nka Jack Bauer),… ni igice cya 3, ikaba yagiye hanze muri izi mpera z’icyumweru, aho yabashije kwinjiza miliyoni 123 muri Amerika gusa, ikaba ariyo filime yinjije amafaranga menshi muri uyu mwaka wose, uretse ko yinjije macye ukurikije ayo ibindi bice 2 byayibanjirije byinjije.

Hunger Games: Mockingjay Part 1

Filime ya 2 yaje iyikurikiye, ikaba ari filime ikozwe mu buryo bushushanyije (animation), Big Heroes 6 yabashije kwinjiza miliyoni 20.1 gusa, ikaba ari ku cyumweru cyayo cya 3, aho muri rusange imaze kwinjiza miliyoni 135.7 z’amadolari.

Ku mwanya wa 3 haje filime Interstellar, ikaba hari ku cyumweru cyayo cya 3 iri hanze, aho yabashije kwinjiza miliyoni 15.1, muri rusange nyuma y’ibyumweru 3 iri hanze ikaba imaze kwinjiza miliyoni 120.7 z’amadolari.

Ku cyumweru cyayo cya 2, filime Dumber and Dumber To, ikaba ari igice cya 2 cya filime Dumb and Dumber cyari kimaze imyaka igera kuri 20 kiri hanze, ikaba yinjije miliyoni 13.8 z’amadolari.

Ku mwanya wa 5 ari nawo tugarukirizaho, haje filime Gone Girl, ikaba ari filime ikinwamo n’umukinnyi Ben Affleck uzwi muri filime nka Argo, The Town,… yabashije kwinjiza miliyoni 2.8 gusa, ikaba imaze amezi 2 hanze, bigaragaza ko yakunzwe cyane dore ko iri muri filime zihabwa amahirwe yo kwegukana ibihembo byinshi muri Oscars z’umwaka utaha, ikaba imaze kwinjiza miliyoni 156.8 z’amadolari muri rusange.

Ikintu gitangaje muri iyi weekend, ni uko igiteranyo cy’amafaranga filime 4 zinjije uhereye ku mwanya wa 2 kugera kuwa 5, atagera kuri kimwe cya 2 cy’ayo Hunger Games yaje ku mwanya wa mbere yinjije, dore ko iki giteranyo gihwana na miliyoni 51.8 mu gihe yo yinjije miliyoni 123.

Ikindi twababwira kuri iyi filime ni uko umukinnyi wayo Phillip Seymour Hoffman ukina yitwa Honesbee yitabye Imana mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, ariko akaba yaritabye Imana yaramaze gukina byinshi mu byo yagombaga gukina muri iyi filime, haba muri iki gice ndetse n’icya 4 cyayo kizajya hanze umwaka utaha, bityo urupfu rwe rukaba nta kintu kinini rwahungabanyije ku ikorwa ry’iyi filime bitandukanye n’urupfu rwa Paul Walker ku ikorwa rya filime Fast & Furious 7 iteganyijwe kuzagera hanze umwaka utaha.

Phillip Seymour Hoffman, umwe mu bakinnyi b'imena muri iyi filime yitabye Imana mu kwezi kwa 2 uyu mwaka

Ikindi ni uko iyi filime Hunger Games 3 yakumiriwe mu gihugu cya Thailand bitewe n’uko kimwe mu bimenyetso bikoreshwa muri iyi filime birangwa no kuzamura intoki 3 zo hagati, bisobanura icyizere cy’intsinzi biri gukoreshwa cyane n’abigaragambya muri iki gihugu bityo ubutegetsi muri iki gihugu bukaba bwayikumiriye mu rwego rwo kurwanya iyi myigaragambyo.

Iki kirango cy'icyizere n'intsinzi gikoreshwa cyane muri iyi filime

REBA INCAMAKE Z'IYI FILIME

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND