RFL
Kigali

Blake Lively na Ryan Reynolds baba bari gukomangira gatanya? igisubizo kirasekeje

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/04/2018 12:04
0


Nyuma yo kuvugwaho ko baba bagiye gutandukana, ibi byamamare mu gukina amafilime ku mugabane wa Amerika bagaragaje ko badashobora no kubitekereza.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Ryan Reynolds yahakanye aya makuru yivuye inyuma mu mvugo itangaje. Yagize ati: "Ndifuza, iyo biba bishoboka nakwishakira igihe gito." Ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivuga ko iyi ari imvugo itebya iki cyamamare mu gukina filime Ryan Reynolds yakoresheje ashaka kumvikanisha ko nta cyamurutira umuryango we kuko nawe ubwe atibonera umwanya, kuko awuharira umuryango we.

Ikinyamakuru cyitwa OK! cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika giherutse gutangaza ko muri iyi minsi uyu mugabo Ryan ahuze cyane, mu gihe umugore we Blake yirirwana n’abana mu rugo. Kuba aba bombi baba ahantu hatandukanye ntibabone umwanya wo kuganira ,ngo ni byo biri kubakomangisha kuri gatanya.

Ku rundi ruhande ariko aba bombi kuri uyu wa mbere bagaragaye mu ruhame bari kumwe mu birori by’imurikwa rya filime nshya ’A Quiet Place' mu mujyi wa New York. Blake Lively w’imyaka 30 na Ryan Reynolds w’imyaka 41 bamaranye imyaka 6 bashakanye bafitanye abana 2 b’abakobwa James na Ines.

Blake Lively na Ryan Reynolds 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND