RFL
Kigali

Batamaranye kabiri, abakinnyi ba filime Gahongayire Solange na Damour Selemani bamaze gutandukana

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/04/2016 11:00
25


Damour Seleman na Gahongayire Solange ni bamwe mu bakinnyi ba filime ba maze kumenyekana cyane bitewe na filime nyinshi bamaze kugaragaramo ndetse akenshi bakaba baragiye bazihuriramo cyangwa bagakinana cyane.



Nti byagarukiye aho kuko baje kwisanga bageze mu rukundo no mu buzima busanzwe ndetse bisakara hose.

Gusa ibi nti byamaze kabiri  kuko  mu gihe gito bahise batandukana, ku buryo benshi bemeza ko ari imwe muri couple zaba zibanye igihe gito muri sinema nyarwanda.

Ibi byamenyekanye nyuma y’aho bamwe mu nshuti zabo za hafi batangiye kubyemeza, ndetse ntibyagarukiye aho kuko nyuma yo kumenya ayo makuru twahise twivuganira na banyiri ubwite n’ubwo usanga batarifuza ko bijya hanze ariko bashyize batangaza uko ibintu bimeze.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yavunaga na Damour yadutangarije ko yakundanye na Solange ariko byaje kugera aho bagatandukana bitewe n’impamvu yo gufuha ku mpande zombi.

Aha yagize ati, “urebye hari igihe bitewe n’akazi dukora nahuraga n’umukobwa twavugana akamufuhira cyangwa njye namubonana n’ umuhungu nkaba namufuhira. Mbega niyo mpamvu yatumye tubona ko tutashobokana tubivamo ntakindi kibazo cyabiteye urebye.”

 Naho ku ruhande rwa Solange nawe yaje kwerura atubwira ko we atijyeze yifuza kuba yava mu urukundo yarafitanye na Damour,  ahubwo gufata umwanzuro wo guhagarika urukundo byatewe n’uko we yaramaze kumenya ko uyu Damour afite undi mugore.

Yagize ati, “njye sinari kwemera kubana n’ umugabo ufite undi mugore kandi nabimenye. Njye sinashobora kubana na mukeba, ibyo rero byatumye mfata umwanzuro wo guhitamo kurekana na Damour.”

Iri tandukana ry’aba bakinnyi bombi nyuma y’igihe gito bakundana ryatumye tugira impungenge ko bishobora kuzasubiza inyuma zimwe muri filime bazahuriramo bitewe no kutumvikana mu buzima bwabo bwite gusa buri wese yamaze izi mpungenge, bavuga ko n’ubwo bahagaritse urukundo bari bafitanye batigeze bagirana ikibazo mu buzima busanzwe ndetse bemeza ko bazakomeza kubana nk’abakora umwuga umwe.

Ben Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dr 8 years ago
    Ni byiza aho kubana muhanganye,mwatandukana. Kubaka ni byiza gusa ntibyoroshye cyane ko uwo muba mugiye kubana ashobora kuba atandukanye n uko wamutekerezaga. Sorry kuri mwembi ariko congs kuba mwarabaye intwari mukabihagarika bidateye ikindi kibazo nkuko hari aho bikunze kugaragara
  • muhoza8 years ago
    Icouple zabahanzi ndazikunda muminsi yambere Hahahahaha!!!
  • kk8 years ago
    nagira inama aba stars bacu kugira ubuzima bwite bwabo ibi bintu byo gushira hanze ubuzima bwabo bibagiraho ingaruka. Merci
  • Angelos 8 years ago
    Ase Kko Byaba Aribyo'?? Ndumva Bitagakwiye nkatwe I nshuti nabakunzi babo biratubabaje Rwose
  • 8 years ago
    Wzwx
  • kaneza Bashir8 years ago
    Amabanga yomugikari muyaveho ibyayo nihatari
  • Sidi8 years ago
    Ubund abo ba kinnyi bose ni bamwe ndabazi ahubwo baratindanye
  • queen umutoni8 years ago
    Damour ndamuzi maze yijyeze kumbwira ngo musange iwe anyigishe kwandika flim uwo mugabo ni danger kbs
  • queen umutoni8 years ago
    Damour ndamuzi maze yijyeze kumbwira ngo musange iwe anyigishe kwandika flim uwo mugabo ni danger kbs
  • yes8 years ago
    abenshi mu bastars niko babaye ! ikibabaje ubonw ahanini bakunda kwigaragaza mu makueu ababaje cg mabi kurusha uko bagaragara mu bintu byubaka. gutandukana birasanzwe kdi bibaho iyo mudahuje gusa ho bisa nibyamaze kuba ingeso cg kubifata nk' inkingi bubakiraho amazina yabo nkekako bibeshya kuko byangiza isura yabo n' akazoza kabo muri rusange. gusa nge mbagire inama basore namwe nkumi muzabitekerezeho mubikosore.tkx
  • 8 years ago
    Bari bahararanye!!
  • nkongori david8 years ago
    sorry to them
  • gaga8 years ago
    Nkuko nabibabwiye mbisubiremo D'amour ndamuzi nezi afite abana 8,harimo 2yabyaye kumugore we basezeranye nyuma bagakora devorce, 4yabyaye Ku mumama Twari duturanye kicukiro ,2bimpanga yabyaye kumurundikazi Abo nabonzi namaso yanjye Kd solange nawe arabeshya ahubwo yamenye ibyuwo mugore babyaranye4 nibwo batangiye gushwana naho ibyumugore d'amour ntamugire
  • patrick panton8 years ago
    buriya n'akare abakor film ntibaban igih kuk akenshi agend akinana nabenshi knd ugasang murabo harabo agenda yibonamo so bafash icyemezo cyiza cyane urebye
  • niyubahwe alice7 years ago
    yewe biratangaje2 polle sana kuri mwese erega ntampamvu yo kwizirika kumuntu
  • uwae83mmy7 years ago
    Nge maze kubonako abakinnyi ba film bakunda guharara ariko mbona ari muri afrika yuburasirazuba gusa cyane cyane UBURUNDI URWANDA TANZANIA ,UG yo birikugenda bikemuka,gusa ndabona umuti arukoshya ubwonko umuntu yashaka ikizera mugenziwe kdi ntibahemukirane ,uzi kuba umu STAR cy STARINE mubibi nibyza ikiza wahitamo kubawe mubyiza bikaguha kuzamuka muruhando rwamaha uvugwa neza
  • joseph hagenimana7 years ago
    eeeeeeeeeeeee orara gusa ntitwifuuzako film nyarwanda zikinwa n'aba ba actors!! ko zasuubiira inyuuma bitewe nuburyo babanye gusa bo bazarebe inyungu zaboo ndetse nizumuryango nyarwandaa. kuko nemezako uko bakunzwe ntibazaduhemukiire batazatuuma twanga ibyo bakiinnye. gusa kandiii bihanganirane Bose.
  • gishikaz7 years ago
    damour ntabwo mumuzi kd nuwo solanje nibamwe bose ni indaya kimwe damour ntiyashobokana numugore kuko aryamana nabagore benshi dore abo amaze gutandukana nabo maman charnisse baradivorushije teta bamaranye imyaka2 safina nubu aracyamutunze reba na gahongayire unva ibirara byose kumunsi aboo aryamana nabo nawe ubwe ntazi umubare wabo
  • 7 years ago
    Ooooh so sad , ariko ku busanzwe biragoye gukundana mukora umwuga umwe . Gusa gutandukana byo birababaje icyiza nuko bakomeza kwibera inshuti zisanzwe kuko nubundi bagiye kugera aho hose barabaye abagenzi so nibakomeze kwibira inshuti zisanzwe kugira ngo bakomeze akazi kandi film bazahuriramo batazabizura bagahombya aba excutive producers babo
  • ramson7 years ago
    Ooooh so sad , ariko bakomeze bibere inshuti zisanzwe kugira ngo bakomeze akazi kabo kuko bazanye inzika bazahombya executive prodecers babo so babivemo barwbe akazi kabo





Inyarwanda BACKGROUND