RFL
Kigali

Angelina Jolie na Brad Pitt bakoze ubukwe mu ibanga, na se wa Angelina Jolie abimenya mu binyamakuru

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:29/08/2014 10:03
0


Ku munsi w’ejo kuwa 4, abakinnyi ba filime Angelina Jolie na Brad Pitt bari basanzwe babana nk’umugore n’umugabo bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye, ubukwe bakoreye mu gihugu cy’u Bufaransa, ariko igitangaje ni uko muri ubu bukwe na se wa Angelina Jolie yabimenyeye mu binyamakuru.



Ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’abantu bagera kuri 22 harimo abageni n’abana babo 6 bwabereye ku cyumba cy’amasengesho cyo mu nzu yabo baherutse kugura mu Bufaransa, mu mujyi wa Nice bukaba bwarimo abantu 22 gusa, hakaba harabayemo guheza cyane abo mu muryango wa Angelina Jolie cyane ko se atigeze amenya iby’ubu bukwe, ariko ku ruhande rw’umugabo bakaba bari bahari dore ko nyina yari yabwitabiriye.

Brangelina

Angelina Jolie na Brad Pitt bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

Kugeza ubu ntamafoto ahari agaragaza uko byagenze muri ubu bukwe, gusa abahamya babubonye batangaza ko Angelina yari yambaye ikanzu y’umweru, ndetse abana babo bakaba aribo bari babambariye nk’uko inkuru ya MailOnline ikomeza ibivuga.

Umutangabuhamya yabwiye MailOnline ko aba bombi bahisemo gusezerana kuri uyu munsi, nko kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 yari ishize bakinnye muri filime Mr. & Mrs. Smith ikaba ariyo yabahuje bagakundana kugeza ubu.

Brangelina

Urukundo rwabo rurakomeye nyuma y'imyaka 10 bamenyaniye muri filime Mr. & Mrs. Smith

Jon Voight w’imyaka 75 y’amavuko, akaba ari se wa Angelina Jolie akaba ari nawe mubyeyi wenyine asigaranye dore ko mama we yitabye Imana mu 2010 azize cancer y’amabere, ntiyigeze atumirwa muri ubu bukwe bw’umukobwa we ndetse yabimenye ari uko asomye inkuru mu binyamakuru nk’abandi bantu bo hanze bose.

Avuga kuri iki kibazo, ijambo yavuze ni rimwe aho yagize ati: “ibyo ni byiza.”

Angelina Jolie ari kumwe na se. Benshi ntibumva impamvu nyamukuru yatumye atamutumira mu bukwe bwe

Abakurikiranira hafi iby’uyu muryango bemeza ko impamvu se atigeze atumirwa mu bukwe bw’umukobwa we ari uko umubano wabo wigeze kuzamo agatotsi nyuma y’uko nyina wa Angelina Jolie yitabye Imana mu 2010, aho se yavuze ko urupfu rwe rwagize ingaruka ku buzima bwo mu mutwe wa Angelina, ibi bikaba byaratumye batarebana neza ariko bikaba byakekwaga ko amakimbirane bari bafitanye yashize.

Nyuma y’ubu bukwe, Brangelina nk’uko abantu bakunze gufatanga amazina yabo bakabita, bazagira igihe gito cy’ukwezi kwa buki maze kuwa 3 w’icyumweru gitaha bahite bakomereza mu gihugu cya Malta aho bari gukora indi filime y’urukundo yitwa By The Sea izajya hanze mu mwaka utaha.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND