RFL
Kigali

Amahugurwa Willy Ndahiro, Liane Mutaganzwa na kayumba Vianney bitabiriye Arusha bayungukiyemo byinshi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/10/2014 11:01
1


Kuva tariki 20 kugeza tariki 27 Nzeli, i Arusha muri Tanzaniya, mu iserukiramuco rya filime rya Arusha habereye amahugurwa yitabiriwe n’abakinnyi ba filime 15 bari baturutse mu bihugu bigize umuryango, wa Afurika y’uburasirazuba, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Willy Ndahiro, Kayumba Vianney na Liane Mutaganzwa.



Muri iki gihe cy’icyumweru bamaze muri aya mahugurwa yo gukina filime, aba bakinnyi ba filime bari bahagarariye u Rwanda bemeza ko bungukiyemo byinshi bituma uko bahagaze ubu gutandukana n’uko bari bameze mbere y’uko bitabira aya mahugurwa nk’uko babyemeje mu kiganiro bagiranye n’inyarwanda.com.

Uvuye ibumoso ni Kayumba Vianey (Manzi), Liane Muhoza Mutaganzwa na Willy Ndahiro ubwo batahaga bava i Arusha muri aya mahugurwa

Kayumba Vianney wamenyekanye nka Manzi muri filime Amarira y’urukundo,  yagize ati: “uru rugendo rwabaye rwiza, kuva tugezeyo kugeza tuvuyeyo twari mu gikorwa cyatujyanye ari cyo mahugurwa yo gukina twari teitabiriye.  Njye ku ruhande rwanjye nahungukiye byinshi, kuko burya iyo ugiye mu ishuri bakakubwira ngo iyi ni “i” utari uyizi, uhava uyizi. Ikintu cya mbere gikomeye nakuyeyo, ni ukumenya ko umuntu ashobora gukora filime ari umwe, akayikina kandi ikaba ari filime ifite byose.

Twakoze filime ngufi, aho umuntu yakinaga ari umwe, kandi zerekanwe muri festival abantu barishima cyane. Si ibyo gusa, uretse ubumenyi umuntu yahakuye, twanahakuye connection, twamenyanye n’abantu benshi ku buryo n’ubu ushobora kumva ngo bampamagaye mu gihugu iki n’iki gukorayo filime binyuze mu bantu twamenyaniye muri ariya mahugurwa.”

Mu gihe cy'icyumweru cyose, ibyo bakoraga byose babikoreraga mu ikipe n'abo bari bahuye baturutse mu bihugu byose bya Afurika y'uburasirazuba, ku buryo bahungukiye inshuti

Willy Ndahiro, akaba asanzwe ari umuyobozi w’ihuriro rihuza abakinnyi ba filime mu Rwanda (HAC) nawe wari witabiriye aya mahugurwa, yagize ati: “twagiye tugiye mu mahugurwa, akaba yari amahugurwa y’abakinnyi a film. Twahuye turi abakinnyi 15, ni ukuvuga ko buri gihugu mu bigize East Africa cyari cyohereje abakinnyi 3.

Mbere y’uko njyayo hari ibintu nakoraga muri film zanjye, hari ibyo bita acting techs, hari uburyo witwara imbere ya camera, uburyo witwara mubo muri gukorana, uburyo ufata script, uburyo umenya ibyo ugiye gukina,… ntabyo nari nzi ariko namaze kubimenya.

Ikindi ni uko tuvayo, ari abo twiganaga ndetse n’abatwigishaga twavuyeyo dufite umushinga wo gukora filime ivuga ku muryango wa Afurika y’uburasirazuba. Ubu twese twamaze koherexa inkuru za filime zacu, ku buryo mu iserukiramuco rizabera I Kampala ejo bundi tuzaba turi gukora iyo filime.

Aha nk'abitabiriya aya mahugurwa bose, bari bishimiye kuba bayashoje ndetse bafashe impamyabumenyi

Liane Muhoza Mutaganzwa, nawe ni umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko yahungukiye byinshi, dore ko yahamenyeye byinshi mu bijyanye n’uburyo bw’imikinire y’umwuga bitandukaye n’ibyo yari azi.

Yagize ati: “byari byiza, twahungukiye byinshi dore ko twari dufite abarimu b’abanyamwuga mu bijyanye na sinema nyafurika. Twize uburyo bwo gukoresha umubiri, bitandukanye n’ibyo umuntu wenda yaba yibwira ko gukina ari ukuvuga amagambo gusa.”

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Mu Rwanda turi kugenda dutera imbere muri sinema! abo 3 nibahugure abandi kandi bakomereze aho pe! ibihangano nyarwanda ndabikunda cyane! big up kuri Vianney (Manzi) na Willy( Paul) bakina neza pe!





Inyarwanda BACKGROUND