East African Film Network (EAFN), iri rikaba ari ihuriro rihuza ibihugu bya Afurika y'uburasirazuba mu bya sinema, rirategura amahugurwa ya film za documentaire azabera i Kampala muri Uganda.
Aya mahugurwa ateganyijwe guhera tariki 21 kugeza tariki 27 Ukwakira azahuza abakora filime-mpamo bo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba buri gihugu kikazaturukamo 3 nk’uko Senga Tresor uhagarariye u Rwanda muri iri huriro yabitangarije Inyarwanda.com.
Tariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni kuwa 5 w'iki cyumweru, aho uwifuza kwitabira aya mahugurwa asabwa kohereza Ibaruwa yandikiwe EAFN, CV na Motivational Letter akabigeza ku uhagarariye EAFN mu Rwanda kuri adresse email info@mashariki.rw.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO