RFL
Kigali

Abanditsi n’abakinnyi ba filime bagiye mu ntara y’amajyepfo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/03/2016 15:56
1


Abanditsi ba filime bibumbiye mu ihuriro rya Rwanda Screenwriters Union n’abakinnyi ba filime bibumbiye muri Rwanda Actors Union bagiye kwerekeza mu ntara y’amajyepfo mu ruzinduko rugamije kwegera abakorera sinema mu ntara.



Kuri uyu wa 4 tariki 31 nibwo aya mahuriro azerekeza mu karere ka Huye, mu gikorwa kizabera ku ishuri ryigisha sinema rya NSPA. “Nk’abanditsi twagize igitekerezo cyo gusura abantu bandika filime batuye mu ntara zitandukanye tubiganiriza abakinnyi, twiyemeza gukorana icyo gikorwa.” – Aaron Niyomungeri, umuyobozi w’ihuriro ry’abanditsi asobanura iby’uru rugendo mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com

Aaron yakomeje avuga ko kuri uyu wa 4 tariki 31 abayobozi muri aya mahuriro baherekejwe n’abayobozi mu rugaga rwa sinema bazasura abakorera Huye mu gikorwa kizabera ku ishuri rikururya NSPA ku Itaba ku isaha ya saa munani.

Aaron yakomeje avuga ko, ibi bikorwa bigamije “kwegera no kuganiriza abatuye mu ntara ku bijyanye no kwibumbira mu mahuriro ku bakora sinema mu Rwanda, no kugaragaza ibyiza byo gukorera hamwe.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rwigema issa8 years ago
    ese nimwadushyiriraho nimero natwe tukigaragaza dushoboye





Inyarwanda BACKGROUND