Benshi mu bakora filime mu Rwanda by’umwihariko filime zicururizwa ku isoko ryo mu gihugu bahora binubira ko filime zabo zitagenda aho basohora filime bizeye kubonamo amafaranga bashoye ndetse bakanunguka, ariko bikaza kurangira bahombye nk’uko babyita ngo ni ugushya.
Ariko se iki kibazo kigarukira ku kuba abanyarwanda baba batakunze filime zabo? Piratage se nk’uko bakunze kubivuga?
Ku ruhande rumwe, ibi siko biri! Mu Kinyarwanda niho baca umugani ngo: “umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina” kabone n’ubwo yaba ari mwiza ate!
Mu isesengura Inyarwanda.com yakoze, yasanze aba bakora filime birengagiza ko umuyoboro uri hagati yabo n’abaguzi babo ari ITANGAZAMAKURU, ariryo rishobora kubafasha kumenyekanisha filime zabo ku bakiliya babo nk’uko ubu itangazamakuru ari bumwe mu buryo bufasha imenyekanisha bwa mbere bukomeye ku isi.
Umuntu (producer) akora filime, akita kubona filime ye irangiye, agakora kopi zo kugurisha, akazishyira ku isoko ategereje ko abaranguzi bazaza kuyirangura bakajya kuyicuruza ku muhanda, ugasanga umuntu ubanyuzeho bari kumwereka filime nshya atigeze anumvaho mu buzima bwe.
Ese ari wowe umuntu akakwereka ikintu utigeze wumva wakwihutira kukigura? Cyangwa wategereza ukabanza kuzumva abandi bakubwira ubwiza bwacyo?
Ubusanzwe mu isi ya sinema, haba muri Amerika n’ahandi yateye imbere, ikintu kiza mu bya mbere mu gutuma filime ikundwa ndetse ikagurwa cyangwa se kikanatuma abantu bayanga ni amagambo ayivugwaho aribyo bita mu cyongereza “Word of mouth”.
Aha bitewe n’ibyo abantu bumvise, cyangwa babonye kuri filime yawe bashobora kugenda bayivuga neza (niba ari nziza) cyangwa bayivuga nabi (niba ari mbi) bigatuma ikundwa cyangwa yangwa ukunguka cyangwa ugahomba, ariko akenshi bikorwa byanyuze mu kuyamamaza mu buryo bunyuranye.
Kugeza ubu ntafilime n’imwe mu Rwanda iragira paji yayo ku mbuga nkoranya mbaga (aha twirengagije urubuga rwa interineti) kandi ari ubuntu, nyamara bishobora kugufasha kwamamaza filime yawe ndetse no kuzamura ya magambo ayivugwaho.
Abakora filime mwige kwamamaza ibikorwa byanyu, bivugwe, kandi inzira yose yanyuzwamo ubutumwa haba mu binyamakuru byandika, amaradiyo, televiziyo, imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter,… muzikoreshe muzibyaze umusaruro nazo zibafashe gucuruza ibicuruzwa byanyu.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO