RFL
Kigali

Kayiranga Jerubaal ukora sinema mu Rwanda aratabarizwa nyuma yo gukora impanuka ikomeye akaba adafite ubushobozi bwo kwivuza

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:31/05/2015 9:09
3


Kayiranga Jerubaal ni umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime mu Rwanda wayoboye zimwe muri filime zirimo Ndi Umukirisitu – niwe wayoboye iyi filime ubwo umwe mu bakinnyi yayoboraga D’Amour Selemani yashyaga, yakoze impanuka ikomeye mu cyumweru gishize avunika ukuguru.



Iyi mpanuka yakoreye I Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ubwo imodoka ye yagonganaga n’indi agahita avunika igufa ry’akaguru, yahise azanwa I Rubavu kuvurirwayo ariko kubera ikibazo cy’ubushobozi ahita ava mu bitaro ajya kurwarira iwe aho adafite kivuza nk’uko byagarutsweho na Ahmed Harerimana mu butumwa yanyujije mu rubuga rwa Whatsapp rw’abashoramari ba filime asaba ubwitange bwo gufasha mugenzi wabo.

Kayiranga Jerubaal

Kayiranga Jerubaal yavunitse igufa ry'ukuguru none nta kivuza afite

Ahmed avuga ko nk’abantu bahuje umwuga kandi nabo bambaye umubiri bakwiye gukusanya inkunga yo kumufasha kwivuza, dore ko kuri ubu arwariye mu rugo kandi yagakwiye kuba ari kwa muganga, bityo hakaba hari gukusanywa inkunga binyuze mu buryo bwa MTN Mobile Money na Tigo Cash aho inkunga nibura y’amafaranga 2000 y’u Rwanda iri koherezwa kuri numero ya Ahmed ariyo 0783444422 ndetse na Tigo ya Josiane Zaninka uzwi nka Mama Zulu ariyo 0728531242, inkunga yamara gukusanywa hakazatorwa ikipe yo kujya kumusura banamushyikiriza ubufasha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kanaka8 years ago
    ni gute aba afite imodoka nta mituelle. n iba atari uburangare ni ugutera imana imababazi
  • aura8 years ago
    nta assurance afite?aramutse ntayo ryaba ari ikosa rikomeye cyane kuko ntago umuntu aba yiteguye guhura n'impanuka,gusa ni ukwihangana
  • Happy8 years ago
    cyangwa arimo arayobora indi film? umuntu ufite imodoka!!!





Inyarwanda BACKGROUND