RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 2 atagaragara muri filime nyarwanda, Willy Ndahiro agiye kugaruka muri filime Ikiguzi cy’amaraso

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:29/05/2015 14:46
0


Hari hashize imyaka igera kuri 2 umukinnyi wa filime Willy Ndahiro atagaragara muri filime nyarwanda, dore ko yaherukaga kugaragara muri filime Anita yasohotse mu mwaka wa 2013.



Kuri ubu Willy Ndahiro wamenyekanye cyane muri filime Ikigeragezo cy’ubuzima nka Paul akaza kongera kumenyekana nka David muri filime Anita ari nayo aheruka kugaragaramo, agiye kugaruka nka Freddy muri filime Ikiguzi cy’amaraso.

Iyi filime azakinamo ari umukinnyi w’imena nk’uko bisanzwe bimenyerewe muri filime yagiye akina nk’ikigeragezo cy’ubuzima ndetse na Anita, azakinana n’abandi bakinnyi nabo bakomeye nka Louise Umurinzi ari nawe uzakina ari gica (debande nk’uko benshi bakunze kubita), Assia Mutoni wamenyekanye nka Rosine muri filime Intare y’ingore, Israel Dusabimana wamenyekanye nka Mark muri Serwakira akaba ari nawe nyir’iyi filime, n’abandi.

Willy Ndahiro na Louise Umurinzi (bicaye), bakinana muri iyi filime, Israel Dusabimana (uhagaze) akaba ariwe nyir'iyi filime ari nawe uri kuyiyobora akanayikinamo na Norbert Rurangwa umenyerewe mu gufata amashusho akaba ariwe uri gukora kuri iyi filime

Willy Ndahiro aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ubwo yamubazaga icyari cyaramufashe cyatumye muri iyi myaka 2 atagaragara muri filime yagize ati: “muri iyi myaka nari narahariye umwanya wanjye ibindi bikorwa byo kubaka sinema nyarwanda, aho nari umuyobozi mu bigo 2 kandi byose biteza imbere sinema. Nari umuyobozi w’ihuriro ry’abakinnyi ba filime mu Rwanda (HAC) none ubu manda yanjye yararangiye, ndetse nkaba n’umuyobozi wa A Thousand Hills Academy Awards. Ibyo rero byaramfashe bituma ntabona umwanya wo gukina, ariko ubu ubwo namaze gutanga umwanya wa HAC nagarutse.”

Muri iyi filime Willy Ndahiro na Louise bazatangira bakundana, ariko kubera imyitwarire y'umukobwa, Freddy amwange 

Willy Ndahiro ati ngarutse muri filime

Willy Ndahiro avuga ko uretse iyi filime Ikiguzi cy’amaraso, hari indi mishinga ikomeye afite mu minsi iza harimo nk’umushinga wa filime afitanye n’umunyanigeriya Osy Livingstone aho avuga ko bamaze gusinya amasezerano y’imikoranire, ndetse filime bagiye gukorana iri mu ikosorwa ry’inkuru, mu minsi iri imbere bakaba bateganya kwerekeza muri Nigeria gukina iyi filime hamwe n’abandi bazakorana.

Iyi filime Ikiguzi cy’amaraso ni umushinga wa mbere Israel Dusabimana uzwi nka Israel Dusabe Busine agiye kwikorera ku giti cye, mu gihe yari amenyerewe kwandika filime akazigurisha ku bandi bashoramari nka filime Ingurane y’ubusugi,…

Israel Dusabimana n'ubwo ayobora iyi filime anayikinamo, akaba akina ari murumuna wa Freddy (Willy) wo kwa se wabo

Israel avuga ko kuri ubu nawe yafashe icyemezo cyo kujya yikorera filime ze, akaba azikorera mu kigo cya Kivu Image First Quality. Israel yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko: “Nashatse kugira experience nka producer kugira ngo ndebe icyo abandi bandushije, cyane ko nasanze ntacyo bandusha cyane ko hari igihe usanga ibyinshi ari wowe wabikoze, ugasanga filime yawe niwe uri kuyungukamo ari uko gusa yashoyemo amafaranga.”

Bitegannyijwe ko ifatwa ry’amashusho y’iyi filime rizarangira tariki 15 z’ukwezi kwa 6, bikaba biteganyijwe ko izerekanwa bwa mbere tariki 15 z’ukwezi kwa 7.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND