RFL
Kigali

"24: Legacy", igice gishya cya filime 24 kigiye gukorwa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/01/2016 12:33
9


Nyuma y’uko iyi filime y’uruhererekane yakunzwe na benshi hirya no hino ku isi irangiriye ku bice (seasons) bigera ku 9, kuri ubu televiziyo yakoze iyi filime ariyo Fox TV yamaze kongera gutegura ikindi gice gishya, cyahawe izina rya 24: Legacy.



Iki gice ariko kizaba gitandukanye n’ibindi byabanje, dore ko ku ikubitiro intwali y’umunsi Jack Bauer wamamaye muri izi filime atariwe uzongera kugaragara muri iki gice ndetse n’abandi bamenyekanye mu bice byabanje bakaba ataribo bazagarukamo.

Inkuru ya FoxNews ikomeza ivuga ko abayobozi ba Fox TV, Dana Walden na Gary Newman batangaje iyi nkuru nziza mu gitondo cyo kuwa 5, ko iyi televiziyo yamaze gusaba ko hakorwa agace k’imbanziriza mushinga (pilot) ndetse hanatangazwa izina ry’iyi filime ko izaba yitwa 24: Legacy.

“Fox yamaze gusaba ko hakorwa agace k’imbanzirizamushinga. Ku bijyanye n’abakinnyi byo, twavuganye n’abazayikora.” -Walden.

Iki gice kizaba kivuga kuri Eric Carter, intwali y’intambara ivuye ku rugamba igarutse mu rugo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ibibazo ahura nabyo, bituma yitabaza agace gashinzwe kurwanya iterabwoba kazwi muri izi filime nka CTU (Counter-Terrorist Unit), kurwana ku buzima bwe ndetse no guhagarika igitero cy’iterabwoba kiba cyugarije ubutaka bwa Amerika.

Jack Bauer n'abandi bakinnyi bamenyekanye muri iyi filime ntibazagaruka muri iki gice

Bamwe mu bantu ba hafi y’uyu mushinga babwiye ikinyamakuru Variety ko, inyandiko y’iki gice (script) yamaze kwandikwa. Benshi bagize impungenge z’uburyo iki gice kizaba ho Jack Bauer atarimo, ariko abayobozi ba Fox babibonye kare.

Dana Walden yagize ati, “umukinnyi wanditswe muri iki gice aratandukanye. Twashakaga ko aba umuntu utandukanye cyane na Jack Bauer. Uko niko twifuzaga kuva mbere kugira undi muntu utari Jack Bauer kandi twatangajwe n’uburyo byabaye byiza. Yaba ari umwirabura, yaba ukomoka muri Amerika y’amajyepfo…”

Uburyo iyi filime yatangiye mu mwaka wa 2001 yagiye ikundwa cyane, dore ko kugeza igihe yarangiriye yari imaze kujya ku rutonde rw’izihatanira ibihembo bya Emmy Awards (ibihembo bitangwa muri filime za televiziyo) inshuro 73, Keifer Sutherland ukina ari Jack Bauer muri izi filime akaba yaratsinze 7 muri byo yakomeje kugenda yongerwa. Mu mwaka wa 2014, nyuma y’uko yari yararangiriye ku bice 8 hongeye gukorwa ikindi cya 9 cyahawe izina rya 24: Live Another Day; none hagiye kongera gukorwa ikindi, kiraza kuba ari icya 10.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaneza sedrick8 years ago
    Ni byiza cyane kubona tugiye kureba igice gishyashya
  • gift nana8 years ago
    woooo kbsa iyi film irasobanutse dayikuda caneee
  • 8 years ago
    Jack bauer 24 Film yubuhanga
  • 8 years ago
    24 nta jack no Merci
  • Sam8 years ago
    Nkunda 24 hours cyane. Ariko nta Jack Bauer ndakeka bitazaryoha. Nge nahoraga ntegereje igihe FOX izatangiriraho. Can't wait, gusa Jack Bouer na Cloe bazagarukamo uko byagenda kose
  • Sam8 years ago
    Nkunda 24 hours cyane. Ariko nta Jack Bauer ndakeka bitazaryoha. Nge nahoraga ntegereje igihe FOX izatangiriraho. Can't wait, gusa Jack Bouer na Cloe bazagarukamo uko byagenda kose
  • Sam8 years ago
    Nkunda 24 hours cyane. Ariko nta Jack Bauer ndakeka bitazaryoha. Nge nahoraga ntegereje igihe FOX izatangiriraho. Can't wait, gusa Jack Bouer na Cloe bazagarukamo uko byagenda kose
  • Sam8 years ago
    Nkunda 24 hours cyane. Ariko nta Jack Bauer ndakeka bitazaryoha. Nge nahoraga ntegereje igihe FOX izatangiriraho. Can't wait, gusa Jack Bouer na Cloe bazagarukamo uko byagenda kose
  • Isaac Mvukanyumugisha8 years ago
    Nonese njyewe ko mba mumahanga Nshobora kuyireba isobanuye. Gute Kuberiki mutaza muzishira kuri. You tube.com. Please. Mujye muzishira Raho. Ariko. Muzi ukuntu. Nkiba. Murwanda Ukuntu na rinkunda udusobanuye yanga Please mujye muzishira kuri you tube. Com Natwe tuba mumahanga tuzaza tuziteba Tuzabashima nimubikora Nahano zirahaba. Niyo zituruka ariko ntago Ziba Zisobanuye mukinyarwanda Ziba. Ziri Mucyongereza. Ok thanks





Inyarwanda BACKGROUND