RFL
Kigali

Zoguman yashyize hanze indirimbo y’urukundo ‘Nkomeza’ yitondeye mu buryo bwa Live-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2018 15:03
1


Mugweri Henry (Zoguman) w’imyaka 29 y’amavuko yashyize hanze indirimbo yise ‘Nkomeza’. Ngo yishyize mu mwanya w'umusore wasokanye mu kabyiniro n'inkumi bakundana akamusaba y'uko babyinana bishimira intera urukundo rwabo rugezeho.



Mugweri Henry usanzwe ukoresha izina rya Zoguman mu muziki asanzwe afite indirimbo zitandukanye yakoranye n’abanyamuziki nka Rafiki, Makonikoshwa n’abandi, izo ndirimbo ni: ‘Agahinda’ yakoranye na Makonikoshwa, ‘Ba Babylon’ ndetse n’indirimbo nshya yise ‘Nkomeza’ yakozwe na Jimmy igatunganyirizwa mu inzu itunganyamuziki ya Pro Level 9 Records.

Aganira na Inyarwanda.com Zoguman yavuze ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2010, gusa akaza guhugira mu mashuri no mu bindi bikorwa byatumye adahita akomeza umuziki. Yavuze ko ubu yagarutse mu muziki kandi ko agiye gukora umunsi ku munsi. Yagize ati:

Ndi umuhanzi w’umuririmbyi, ukora injyana zitandukanye. Nta ndirimbo nyinshi ndakora cyane gusa, natangiye umuziki muri 2010 nabanje gukoraho indirimbo nkorana indirimbo na Rafiki…Sinakomeje kubikora cyane, mpita njya kwiga i Butare.

zoguman

Zoguman washyize hanze indirimbo 'Nkomeza'

Yavuze ko yahugiye mu mashuri aza kugaruka mu muziki mu mwaka wa 2016 aho yahise ahera ku ndirimbo ‘Agahinda’ yakoranye n’umuhanzi Makonikoshwa. Ati “Hanyuma mu mwaka wa 2016 ni bwo nongeye kugaruka mu muziki nkorana indirimbo na Makonikoshwa ‘agahinda’ tuyikorera n’amashusho, ngira ngo irahari no kuri Youtube n’amateleviziyo arayikina.”

Zoguman avuga ko yashyize hanze indirimbo ‘Nkomeza’ ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo. Asobanura ko ari 'ibyumviro yagize by'umusore wasohokeye mu kabyiniro n'inkumi bakundana akamusaba y'uko babyinana.'

Gahunda afite mu muziki ni ugukomeza gukora kugeza ku rwego rwo kwagura muzika ye ikagera mu mahanga, afite gahunda zirimo no gukorera ibihangano bye mu muhanga ndetse ngo afite n’indirimbo ebyiri ziri gukorwa na Producer Jimmy ku buryo muri uyu mwaka nazo zigomba kuba zagiye hanze.

mugweri

KANDA HANO WUMVE 'NKOMEZA' YA ZOGUMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imena5 years ago
    Uyumuhungu ko aririmba neza bana? Nibyiza musore komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND