RFL
Kigali

Zari yishongoye kuri Hamisa Mobeto amucyurira amwibutsa ko ubuzima bwabo ntaho buteze kuzahurira

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/06/2018 19:37
2


Umugandekazi Harinah Hassan azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse ni umwe mu bagore batunze amafaranga menshi mu bazwi muri Afurika y’uburengerazuba. Kuri ubu yongeye kwibutsa Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond wahoze ari umukunzi we ko imibereho yabo ntaho ihuriye.



Ubu butumwa Zari yabunyujije kuri Instagram Stories yigaragaza yambaye isaha n’impeta bikoze mu mabuye y’agaciro ahenze arangije yandika ati “Umbona nambaye diyama nawe ukumva urabishaka! Hoya! Tekereza kabiri, indezo z’umwana ntizihagije ngo ubeho ubuzima nk’ubu bwanjye. Nariyubatse!”

Zari akunze kwibutsa abantu ko yiyubatse ku giti cye

Yongeye kandi yandika yibutsa Hamisa Mobeto ko n’ubwo yamutwara umukunzi bingana iki, ubuzima bwe abayemo buzahora ari inzozi kuri Hamisa Mobeto. Yagize ati “Nshobora kukujugunyira umugabo uko umushaka kose ariko ubu buzima ntiwapfa kubwigondera! Ca bugufi unyunamire! Nambara diyama, umusaruro w’amaboko yanjye no gukora cyane.”

Kuva byatangira kuvugwa ko Hamisa Mobeto yaba atwite inda ya Diamond Platnumz, bakomeje kujya baterana amagambo bya hato na hato na Zari. Uyu mugore kandi si ubwa mbere agarutse ku by’uko amafaranga afite ari umusaruro w’amaboko ye ndetse yavuze ko umugabo we wa mbere witabye Imana bashakanye amubonamo imbaraga zo kuzubaka no gushaka amafaranga.

Hamisa Mobeto yabaye intandaro y'ugutandukana kwa Diamond na Zari

Kuri ubu Zari yatandukanye na Diamond Platnumz ndetse biherutse kuvugwa ko Diamond yaba yaraguriye Hamisa Mobeto inzu yo guturamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ema5 years ago
    Iki kigore kiriyemera shahu!! Nonese ko umurenze wamuretse . Ibyo byose biragurwa Ariko urukundo ntirugurwa yagutwaye umukunzi koma musosi
  • Just Musinguzi5 years ago
    Ariko se uyu Zari we uhora yiratana ubutunzi azi ko ari ku isi idasakaye? None se uwo mugabo we Ssemwanga yari yarataye ari he? Hari icyo yajyanye aho ari se? Yatuje akareka ubwiyemezi bwo ku isi.





Inyarwanda BACKGROUND