RFL
Kigali

Yvan Buravan yasohoye indirimbo nshya ‘OYA’ irimo amashusho ya Meddy Saleh na Shaddyboo yavugishije benshi-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/02/2018 8:22
8


Mu minsi yashize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasohotse inkuru ndetse n’amafoto ya Shaddyboo ari kumwe na Meddy Saleh icyo gihe bikaba byaravugwaga ko bitegura kongera kubana cyane ko hashize igihe batandukanye ariko nubwo nabyo byanabaho gusa aya mashusho yakoreshejwe sicyo yasobanuraga.



Ku mbuga nkoranyambaga hatemberejwe amafoto kimwe n’amashusho agaragaza Meddy Saleh na Shaddyboo bahuje urugwiro ubona barebana akana mu jisho, icyakora nta muntu n'umwe wigeze amenya ko aya mashusho ndetse n’amafoto bizaba biri mu ndirimbo nshya ya Yvan Buravan ‘OYA’ yashyize hanze nyuma y'uko asubiye muri New Level inzu ifasha abahanzi yigeze kuvamo akongera akayisubiramo.

yvan buravan

Yvan Buravan

Iyi ndirimbo nshya ya Yvan Buravan igiye hanze, yakozwe na Pastor P mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh unagaragara muri aya mashusho ari kumwe na Shaddyboo bamaze igihe batandukanye dore ko bigeze kubana nk’umugore n’umugabo ndetse bakaba banafitanye abana babiri babyaranye.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO ‘OYA’ YA YVAN BURAVAN


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • serge6 years ago
    Buravan arabasha kabisa.This is an amazing song indeed
  • UMUHIRE CLARISSE6 years ago
    MBEGA VIDEO irasekeje
  • Mushishozi6 years ago
    Ese iyi ndirimbo iri mu cyongereza , mu kinyarwanda !! yewe ga ni agatogo ka byose banjye baririmba mururimi rumwe niyo nama nabagira
  • Mushishozi6 years ago
    Ese iyi ndirimbo iri mu cyongereza , mu kinyarwanda !! yewe ga ni agatogo ka byose banjye baririmba mururimi rumwe niyo nama nabagira
  • Ema 6 years ago
    Ikicyana kirabizi weee !!! Uruwambere ukanikurikira bro
  • emmy6 years ago
    ngewe ntababeshye uwo muniger ntag mupelefera habe nagato kbs nubwo yakorera indirimbo kwa satani wap too .rwose nta nigger ni mwe imukunda pee nimba mbeshye azabisuzume yirebere!!
  • Clemant6 years ago
    Buravan Ndamukunda Kuko Ubona Ari Umusore Utuje Uzi Ibyo Akora
  • Eme jan2 years ago
    vidw irarenze cyane.





Inyarwanda BACKGROUND