RFL
Kigali

VIDEO: Reba uko amatora y'abahatanira Miss Rwanda 2018 yagenze mu ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/01/2018 8:36
0


Guhera ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gushakisha abakobwa bazahagararira intara zose z’u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, ku ikubitiro bahereye mu ntara y’Amajyarugu bucya bakurikizaho intara y’Uburengerazuba, hakaba hari hatahiwe Amajyepfo.



Muri iyi ntara bahageze kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018, icyakora bitandukanye n'ahandi iri rushanwa ryahereye, i Huye hari ubwitabire bw’abakobwa bwari hejuru dore ko hiyandikishije abakobwa mirongo itatu icyakora cumi na bane akaba aribo bemererwa guhatana. Uko bari benshi ni nako bahatanye ku rwego rwo hejuru birangira abakobwa 10 ari bo batsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo. Huye yahise ahantu ha mbere hatowe abakobwa benshi cyane ko aho bavuye hose hatorwaga 6 gusa.

Miss Rwanda 201814 bahataniraga guhagararira intara y'Amajyepfo

Dore abakobwa 10 batowe;

Dushimimana Lydia

Irakoze Vanessa

Ishimwe Noriella

Ikirezi Mpore Marie Wivine

Nzakorerimana Gloria

Umunyana Shanitah

Umuhire Rebecca

Uwase Ndahiro Liliane

Mushambakazi Jordan

Umutoniwase Anastasie

REBA VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE I HUYE MURI MISS RWANDA 2018







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND