RFL
Kigali

VIDEO: Dereck wo muri Active yashyize avuga ku cyemezo yafashe cyo kujya kwiga mu ishuri rya muzika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/03/2018 18:39
1


Mu minsi ishize ubwo ishuri rya muzika ryatangiraga gushaka abanyeshuri bazajya kuryigamo mu mwaka w’amashuri wa 2018 umwe mu bahanzi babarizwa mu itsinda rikomeye hano mu Rwanda, Dereck ubarizwa mu itsinda rya Active ni umwe mu batangiye kwigayo ariko wari wifashe yaranze kugira icyo avuga mu itangazamakuru ndetse n’amafoto bigorana kuyamufata



Kuri ubu uyu muhanzi yemeye kuvuga mu itangazamakuru akaba mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com yemeye ko agiye kwiga imyaka itatu mu ishuri rya muzika aho riri i Muhanga ahamya ko afite inyota yo kwiga ibintu byinshi birimo kuririmba gucuranga ndetse n’ibindi byinshi birimo uko umuhanzi yakwitwara ku rubyiniro.

dereck

Dereck yeretse umunyamakuru ko ageze kure amasomo

Dereck abajijwe impamvu yafashe icyemezo cyo kujya kwiga umuziki kandi yari icyamamare yabwiye Inyarwanda.com ko hari igihe kigera mu bucuruzi umuntu agakenera kwihugura bityo nawe akaba asanga byarabaye ngombwa ko ajya kwiga kugira ngo yihugure. Ikindi yabajijwe ni ukuba azakomeza gukorera muri Active aho uyu muhanzi yatanagje ko akiri muri Active ndetse yiteguye gukorana nayo mu bikorwa byose.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DERECK WO MURI ACTIVE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Quentin6 years ago
    All my respect kuri Dereck. He is a visionary kandi icyemezo yafashe ndakeka yarebye ejo hazaza h'umuziki wo mu Rwanda. Je lui souhaite beaucoup de Courage.





Inyarwanda BACKGROUND