RFL
Kigali

USA: Umuhanzi nyarwanda Diyen yemeje ko agiye gukorana indirimbo na Wizkid

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/03/2017 19:38
11


Ndikumana David Diyen ukoresha izina rya Diyen mu muziki, ni umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye, akaba yaratangiye kwigaragza mu ntangiriro z’uyu mwaka. Kuri ubu rero uyu muhanzi yahamije ko mu minsi ya vuba abanyarwanda bazumva indirimbo ye na Wizkid.



Uyu muhanzi umaze gukora indirimbo zigera muri enye muri uyu mwaka zirimo nka Let them talk, Icyemezo, Impanda Mixtape, ndetse na Loose control ari nayo ateganya gusubiranamo(Remix) na Wizkid muri Gicurasi, avuga ko rwose nta kabuza iyi ndirimbo izakorwa ndetse igasohokana n’amashusho, akaba yahisemo kuba asohoye iyo arimo wenyine kugirango abakunzi ba muzika nyarwanda babanze bayumve.

Diyen

Aha Diyen yari kumwe n'umukobwa ugaragara mu mashusho y'indirimbo ye 'Let them talk'

Diyen yemeza ko afite icyizere ko 'Loose Control Remix' izabyinisha Africa bigatinda kandi ko afite icyezere ko abanya-Nigeria bazayikunda nk’iyabo kubera Wizkid. Tumubajije aho iki cyizere cyo gukorana na Wizkid yagikuye n’uburyo baba barahuye, Diyen yagize ati:

Yeah nahujwe nawe n’umusore witwa Age2 w’umu Dancer(umubyinnyi) ukunze kuba mu ndirimbo z’aba Nigeria nyinshi. Twaravuganye namaze na cyane cyane ku bya Audio yo nzanayibona vuba aha gusa video njye nahisemo kujyayo kugirango byorohe kubera ko umuntu nk’uriya nawe urabizi bisaba kumufatisha. So, ni ibisanzwe Dallas arahaza cyane twaravuganye ntakibazo. Diyen

Diyen

Age2 ni uyu musore uri kumwe na Tekno

Muri iki kiganiro na Diyen yakomeje yemeza ko afite urugendo muri Nigeria ku itariki ya 07 Gicurasi 2017 akaba azamarayo icyumweru akazagaruka amaze gukora ibijyanye na shouting(ifatwa ry'amashusho) y’iyi ndirimbo “Loose Control” izagaragaramo umuhanzi w’ikirangirire Wizkid, ndetse uretse uyu mushinga ngo aranateganya kuzava muri Nigeria akoranye n’undi muhanzi wo muri iki gihugu indirimbo yitwa ‘Tonight’.

Kanda hano wumve icyo Diyen avuga kuri uyu mushinga w'indirimbo ye na Wizkid 

Diyen yatangaje ko yishimiye aho umuziki nyarwanda ugeze ndetse yizeza abakunzi b’umuziki nyarwanda ko agiye kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga agahesha ishema abanyarwanda akanazana uwe musanzu mu kuzamura umuziki nyarwanda muri rusange uko azashobozwa. Diyen avuga ko kugeza ubu afite indirimbo 10 zitunganyije neza yifuza kuzajya ashyira hanze buhoro buhoro muri uyu mwaka aho iyo ateganya gusohora vuba ari iyo yise Punda izajya hanze nayo mu ntangiriro za Gicurasi.

Kanda hano wumve indirimbo Loose control ateganya gusubiranamo na Wizkid 

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo ye 'Let them talk' nayo yasohotse muri uyu mwaka wa 2017 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dudu7 years ago
    Diyen tukuri inyuma kdi rwose urashoboye. Ntacyo udafite ngo utere imbere nawe nkabandi bose. Courage kdi Byose bizajyenda neza. Dukunda indirimbo zawe cyane kubera ko inyinci zirimo ubutumwa budufasha twese muri rusange. Courage ncuti ntibiba byoroshye kubaka izina ariko ibikorwa nibyo bivuga kurusha byose. Punda yo sinzi turayitegereje bikomeye izindi zo tuzunva umunsi kumunsi.
  • Dj Paccy 7 years ago
    Nzaba numva uko imeze gusa simpamya ko wizkid yakorana numuntu udafite izina rikaze nkawe
  • Sano7 years ago
    Not bad !!
  • 7 years ago
    Great Job! Keep it up
  • Eric MUHIRWA 7 years ago
    So nc songs Diyen nkurinyuma bro
  • patrick7 years ago
    Bigenze neza twaba rugiye kugira icyizere kumuziki nyarwanda kurwego mpuza mahanga, Diyen congs kd komerezaho music yawe nurwego wifuza kuyigeza turabishyigikiye
  • Clarisse U7 years ago
    Wow! Diyen Terimbere turakwemera. Ndumva bikaze noneho ntamifyino wow wow
  • 7 years ago
    hhhhaah uyu muhanzi tutanazi gusa nayigir turebe
  • Belo7 years ago
    Uyu musore muzi cyera ibyo atangiye ubu ndabarahiye nta muntu uri buze kumuhagarika kuko kuva kera intego yihaye ntizamunaniraga. Ibanga mbibiye nyuma ya wizkid ni Rickross. David songa mbele Germany
  • Wakaso7 years ago
    Uyu muhanzi njyewe ahubwo ntamushyigikiye ntaba ntacyo maze. Ibikorwa amaze kugeraho mu gihe gito atangiye umuziki mu buryo buri professionel byonyine birivugira. Kbisa Loose control navivuye. Punda yo turayirindiriye.komeza uzamure ibendera rya continent
  • Sley7 years ago
    Diyen komeza ubikore batangare. Ngo ntazina ufite!!arikk amashyari ko abamamereye nabi araje aryubake ahubwo bibatungure. Uyu muhanzi utabona ko ashoboye hari byinshi yirengagiza. Indirimbo uzafate umwanya uzumve wenyine uzahita wiha igisubizo Tera intambwe tukur'inyuma kndi proud of you .





Inyarwanda BACKGROUND