Ndikumana David Diyen ukoresha izina rya Diyen mu muziki, ni umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye, akaba yaratangiye kwigaragza mu ntangiriro z’uyu mwaka. Kuri ubu rero uyu muhanzi yahamije ko mu minsi ya vuba abanyarwanda bazumva indirimbo ye na Wizkid.
Uyu muhanzi umaze gukora indirimbo zigera muri enye muri uyu mwaka zirimo nka Let them talk, Icyemezo, Impanda Mixtape, ndetse na Loose control ari nayo ateganya gusubiranamo(Remix) na Wizkid muri Gicurasi, avuga ko rwose nta kabuza iyi ndirimbo izakorwa ndetse igasohokana n’amashusho, akaba yahisemo kuba asohoye iyo arimo wenyine kugirango abakunzi ba muzika nyarwanda babanze bayumve.
Aha Diyen yari kumwe n'umukobwa ugaragara mu mashusho y'indirimbo ye 'Let them talk'
Diyen yemeza ko afite icyizere ko 'Loose Control Remix' izabyinisha Africa bigatinda kandi ko afite icyezere ko abanya-Nigeria bazayikunda nk’iyabo kubera Wizkid. Tumubajije aho iki cyizere cyo gukorana na Wizkid yagikuye n’uburyo baba barahuye, Diyen yagize ati:
Yeah nahujwe nawe n’umusore witwa Age2 w’umu Dancer(umubyinnyi) ukunze kuba mu ndirimbo z’aba Nigeria nyinshi. Twaravuganye namaze na cyane cyane ku bya Audio yo nzanayibona vuba aha gusa video njye nahisemo kujyayo kugirango byorohe kubera ko umuntu nk’uriya nawe urabizi bisaba kumufatisha. So, ni ibisanzwe Dallas arahaza cyane twaravuganye ntakibazo. Diyen
Age2 ni uyu musore uri kumwe na Tekno
Muri iki kiganiro na Diyen yakomeje yemeza ko afite urugendo muri Nigeria ku itariki ya 07 Gicurasi 2017 akaba azamarayo icyumweru akazagaruka amaze gukora ibijyanye na shouting(ifatwa ry'amashusho) y’iyi ndirimbo “Loose Control” izagaragaramo umuhanzi w’ikirangirire Wizkid, ndetse uretse uyu mushinga ngo aranateganya kuzava muri Nigeria akoranye n’undi muhanzi wo muri iki gihugu indirimbo yitwa ‘Tonight’.
Kanda hano wumve icyo Diyen avuga kuri uyu mushinga w'indirimbo ye na Wizkid
Diyen yatangaje ko yishimiye aho umuziki nyarwanda ugeze ndetse yizeza abakunzi b’umuziki nyarwanda ko agiye kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga agahesha ishema abanyarwanda akanazana uwe musanzu mu kuzamura umuziki nyarwanda muri rusange uko azashobozwa. Diyen avuga ko kugeza ubu afite indirimbo 10 zitunganyije neza yifuza kuzajya ashyira hanze buhoro buhoro muri uyu mwaka aho iyo ateganya gusohora vuba ari iyo yise Punda izajya hanze nayo mu ntangiriro za Gicurasi.
Kanda hano wumve indirimbo Loose control ateganya gusubiranamo na Wizkid
Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo ye 'Let them talk' nayo yasohotse muri uyu mwaka wa 2017
TANGA IGITECYEREZO