RFL
Kigali

USA: Umuhanzi KG yashyize hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Forever’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2018 9:08
1


KG ni umuhanzi ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika wamaze gushyira hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Forever’. Avuga ko yihaye intego yo gukomeza gukora umuziki nk’umwuga.



Ubusanzwe yitwa Claude Amani yavukiye Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba. Ubu arabarizwa mu mujyi wa Kettering muri USA, yahageze muri 2013, amaze imyaka itanu abarizwayo. Mu mwaka w’2015 nibwo yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba atangira gushaka uko yayagura.

Mu kiganiro na INYARWANDA yavuze ko muri uwo mwaka w’2015 aribwo yaganiriye n’inshuti ye imwemerera kumufasha mu bikorwa bya muzika. Yavuze ko indirimbo ya mbere yahereyeho ari iyitwa ‘Forever’ yamaze no gushyira hanze.

Yagize ati “ Indirimbo ya mbere nyijyana muri studio barayikora irarangira. Nayise ‘Forever’ ikaba igiye gukorerwa amashusho yayo mu minsi iri imbere.” KG, avuga ko iyi ndirimbo ‘Forever’ itamufashe igihe kinini mu kuyandika, ngo yayanditse yisanishije n’abantu bakundana batifuza gutandukana.

KG

KG washyize hanze indirimbo 'Forever'

Yavuze kandi ko ari no gutunganya indi ndirimbo izasohoka mu minsi iri imbere yitwa ‘Never Let you go’ nayo igomba guhita itunganyirizwa amashusho.

Uyu muhanzi kandi avuga ko yinjiye mu muziki nk’umwuga yakuze akunda. Yavuze ko yakunze kuririmba muri korali zo mu rusengero. Arashaka gukora umuziki ushimisha abanyarwanda n’abandi mu rusange.

forever

UMVA HANO INDIRIMBO 'FOREVER' YA KG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aline niyomurezi5 years ago
    Kg Claude nimusaza wanjye unkirikira mumufashe kwamamaza ibihangano bye, afite impano yiyumvishemo thanks





Inyarwanda BACKGROUND