RFL
Kigali

USA:JL International yambariye guhesha ishema igihugu cyamubyaye

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:8/10/2015 14:07
3


JL International ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo amaze imyaka igera kuri 11 muri Amerika ahamya ko ubuhanzi bwe abukora agamije gukomeza guhesha ishema igihugu cyamubyaye ahoza ku mutima.



Jean Luc Kaberuka ariko ukoresha izina ry’ubuhanzi rya JL International ari mu mishanga yo gukaza umurego muri muzika ye ariko akaba byose abikora mu rwego rwo kuzamura iberendera ry’u Rwanda muri Amerika. Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, JL yagize ati “ Ubu icyo nshyize imbere n’ibikorwa byinshi muri muzika, ndateganya imishinga myinshi yamfasha kugera ku rwego rwisumbuyeho. Intego yanjye ni uguhesha ishema igihugu cyacu.

Jean Luc

JL Intenational ukoresha impano ye ngo akomeza guhesha ishema urwamubyaye

Kuva yagera muri Amerika JL amaze kuririmba indirimbo nyinshi zinyuranye ndetse anitabira ibitaramo ahantu hatandukanye.  Mu ndirimbo yagiye ashyira hanze harimo ‘Make you love me’,’Woman you are everything, ‘ Déjà vu’,’One in a million’, ‘Come down’  n’izindi. Indirimbo aheruka gusohora ni ‘Breathe’ yo muri Werurwe 2015. Uyu muhanzi kandi ngo yishimiye cyane uburyo abanyarwanda baba ahantu hatandukanye bayakiriye, akarusho abanyamahanga nabo bakaba baratangajwe n’impano ye. Ati “ Breathe abantu barayikunze, baba abanyarwanda baba hano muri Amerika ndetse no mu bindi bice by’isi harimo n’abari mu Rwanda. Byanteye imbaraga kandi ubu ndi gukora cyane ngo nekubatenguha .

Kuri ubu JL International ari gutunganya indirimbo yise’Deep’ azashyira hanze iri kumwe n’amashusho yayo mu minsi ya vuba. JL International yagiye muri Amerika muri 2004. Muri Werurwe 2015 nibwo yarangije amasomo ye agendanye na muzika. Uretse kuririmba, JL  ni  umwanditsi ndetse akaba yikorera indirimbo ze zose mu buryo bw’amajwi(Songwriter and producer). Aririmba mu njyana zinyuranye RnB,HipHop ndetse na Soul ariko agashyiramo umwimerere wa kinyafurika.

Reba hano amashusho y’indirimbo’Breathe’ya JL Intenational 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengimana tito dieudonne8 years ago
    na komereze aho
  • 8 years ago
    Uyu musore ni umuhanga cyane . Nakomeze aduserukire
  • Triple38 years ago
    Congs JL ndabona agerageza azanshake nemeye inkunga yo kumushoramo nkanamubera manager cq embassador.this is my email triple3.2015@yahoo.com





Inyarwanda BACKGROUND