RFL
Kigali

Urwibutso Erica Emmanuella niwe wegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda mu birori byitabiriwe n'abantu mbarwa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/09/2015 2:35
1


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeli 2015, nk’uko byari biteganijwe, ku nshuro ya mbere mu Rwanda habaye igikorwa cyo gutora Nyampinga w’ibidukikije(Miss Earth Rwanda 2015).



Ni mu birori byabereye muri Kigali Serena hotel byaranzwe n’ubwitabire buke cyane ndetse n’imitegurire yo ku rwego rwo hasi ugereranije n'ibindi birori bya banyampinga bimaze gutegurwa muri uyu mwaka, ku buryo ndetse mu bijyanye n’imitegurire umuntu avuze ko iki gikorwa cyarutwagwa na Miss High school iherutse kuba yaba atabeshye nubwo Miss Earth ari igikorwa byumvikanaga ko ari kinini kandi abakobwa bari barimo nabo ku ruhande rwabo bakaba bagerageje gukora neza.

miss earth

Intebe zari zabuze abazicaramo

ee

Abakobwa 10 nibo bahataniraga iri kamba, ryaje kwegukanwa na Miss Urwibutso Erica usanzwe ari igisonga cya mbere cya nyampinga wa kaminuza ya CBE. Mu nshingano nyamukuru y'uwegukanye iri kamba n'ibisonga bye ni ukubungabunga no kuba ijwi ry'ibidukikije mu gihugu no hanze yacyo.

miss earth

Nyampinga w'ibidukikije n'ibisonga bye, harimo ufite ishingano kubungabunga amazi, ikirere, umuriro, hamwe n'ubukerarugendo

Ibijyanye n'ibihembo Miss Erica Rwibutso yaba yegukanye by'amafaranga nkuko ubwo iki gikorwa cyatangizwaga abagiteguraga bavugaga ko Miss Earth azajya ahembwa ku kwezi ndetse agahabwa imodoka, ibi ubwo Miss yatangazwaga ntibyigeze bikomozwaho na gato ndetse ubwo itangazamakuru ryifuzaga kuvugisha umuyobozi wa Chichi media group yateguye iki gikorwa yakomeje kugenda akwepa kugeza ubwo aburiye ngo asubize ibibazo byose bijyanye n’iki gikorwa cya mbere bemeza ko kigomba kuba ngarukamwaka.

Erica

Miss Urwibutso Erica Emmanuella, uhagarariye Loni mu Rwanda Lamin Momodou Manneh na Saida Bahati umuyobozi wa Chichi midea group

Gusa Miss Erica Urwibutso avuga ko yizeye ko hari amafaranga atazi neza umubare azaherekeza iri kamba, kandi ngo nk'uko babisezeranijwe iri kamba rizatuma azahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya ba nyampinga b'ibidukikije ateganyijwe mu mpera z'umwaka muri Autralia ndetse kandi ngo hari imishinga ashobora gukorana na Loni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • frank8 years ago
    bigaragare ko ikigikorwa cyogutora banyampinga ba ibidukikije ari igikorwa kiza kandi cyarigicyenewe gusa banyampiga batowe nabo ndizera ko bashoboye kandi bazahesha ishema igihugu cyacu erica good lucky kandi imana ikomeze kugufasha!!





Inyarwanda BACKGROUND