RFL
Kigali

Urutonde rw’ibyamamare nyarwanda 20 byakuye amafaranga mu kwamamariza ibigo bikomeye mu Rwanda

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:4/02/2016 17:23
2


N’ubwo mu Rwanda ibijyanye no kwamamaza bitaritabirwa cyane ngo ibigo bikomeye bimenye ko bishobora kubyaza umusaruro abantu bahanzwe amaso na benshi, hari bamwe mu bantu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye bahawe akazi ko kwamamaza ibigo bikomeye mu Rwanda bikabishyura.



Muri iyi nkuru, turagaruka ku bantu 20 b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye barimo abahanzi, abakobwa bambitswe amakamba atandukanye ya ba nyampinga ndetse n’abandi bagaragara mu bikorwa binyuranye by’imyidagaduro, bitabajwe n’ibigo by’ubucuruzi ngo babyamamarize ibikorwa hanyuma nabyo bikabishyura.

1. Butera Knowless

knowless

Butera Knowless ni umwe mu bakobwa bageze kuri byinshi muri muzika nyarwanda, dore ko amaze kwegukana ibihembo byinshi muri muzika. Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, anamaze igihe kitari gito akoreshwa n’ikompanyi ya MTN Rwanda nka Ambasaderi wayo aho akoreshwa ku byapa bitandukanye byamamaza iyi kompanyi y’itumanaho, ndetse no mu bindi bikorwa biyamamaza, aka kakaba ari akazi ahemberwa bigendanye n’amasezerano bagiranye.

2. King James

james

Ruhumuriza James wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka King James, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakuye umusaruro ufatika muri muzika, haba mu bitaramo yagiye ajyamo hirya no hino ku isi, mu bihembo yegukanye birimo n’icya Primus Guma Guma Super Star, ndetse no kwamamaza. Uyu musore, ni ambasaderi w’isosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda, nawe akaba yishyurwa n’iyi sosiyete agakoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa n’ibucuruzwa byayo.

3. Sacha Kat

 sacha

Gasaro Sandrine yamenyekanye nk’umuhanzikazi nyarwanda ku izina rya Sacha Kat, akaba yarahoze ari umukunzi wa Nizzo wo muri Urban Boys. Uyu muhanzikazi nawe uburanga bwe na mbere yo kwinjira muri muzika bwatumye akoreshwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi, bituma arambagizwa na MTN Rwanda maze ahabwa akazi aho yagaragaraga ku byapa biyamamaza. Nyuma yaje gutangira muzika ku giti cye ariko nyuma yaje guterwa inda arabyara, kuva ubwo ahita ahagarika muzika burundu.

4. Ama-G The Black

 amag

Umuraperi Ama-G The Black, ni umwe mu bakora injyana ya Hip Hop bafite abakunzi batari bacye, akenshi bitewe n’ubutumwa bwumvikana mu ndirimbo ze. Uretse amafaranga akura muri muzika no mu gukanika amafirigo nk’akazi ke akora hanze ya muzika, anahembwa n’isosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda imukoresha mu bikorwa byo kwamamaza ibucuruzwa na serivisi zayo.

5. Miss Mutesi Aurore

aurore

Nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, Mutesi Kayibanda Aurore yabaye icyamamare nyuma ahabwa akazi ko kwamamaza ikompanyi y’itumanaho ya Airtel Rwanda yanabereye ambasaderi kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2015 ubwo yajyaga kwiga hanze y’igihugu gukomeza amasomo ye.

6. Miss Akiwacu Colombe

 colombe

Nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe yahawe akazi ko kwamamaza ibikorwa bya Airtel Rwanda, ndetse icyapa cya mbere yagaragayeho akaba yari kumwe na Miss Mutesi Aurore bombi basoma umuhanzi King James, gusa uburyo icyo cyapa cyakiriwe n’abantu batandukanye byatumye kidakomeza gukoreshwa cyane.

7. Miss Kundwa Doriane

 doriane

Nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane yahise atangira ibikorwa byo kwamamariza Airtel Rwanda, hanyuma amara umwaka wose ahembwa amadolari ya Amerika igihumbi (1000 $) buri kwezi, ni ukuvuga arenga ibihumbi magana arindwi (700.000) uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

8. Christopher

chris

Muneza Christophe, umuhanzi nyarwanda umenyerewe ku izina rya Christopher, ni ambasaderi w’ikompanyi y’itumanaho ya Tigo, akaba akoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza iyi kompanyi hanyuma nayo ikamugenera igihembo, bigendanye n’amasezerano bagiranye.

9. Dream Boys

dream boys

Iri tsinda ry’abasore babiri, TMC na Platini rizwi nka Dream Boys, naryo rikorana n’ikompanyi y’itumanaho ya Tigo Rwanda, aho bakoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza iyi kompanyi ariko nabo ikaba ibahemba bigendanye n’amasezerano bagiranye bajya guhabwa aka kazi ko kubamamaza no kubahagararira nka ambasaderi.

10. Bruce Melodie

melodie

Itahiwacu Bruce umenyerewe muri muzika nyarwanda nka Bruce Melodie, nawe afitanye amasezerano na Tigo Rwanda yo kwamamaza ibikorwa byabo no kuyihagararira (ambasaderi), hanyuma nawe akaba akura amafaranga muri aka kazi, ku mushahara ahabwa bigendanye n’amasezerano bafitanye.

11. Jay Polly

jay polly

Umuraperi Jay Polly watwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ya 4, nawe amaze igihe kitari gito akorana n’isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda aho akoreshwa mu bikorwa byo kuyamamaza, hanyuma nawe akabona amafaranga ahabwa nk’igihembo cyo kubamamaza no kubahagararira nka ambasaderi.

12. Atome (Gasumuni)

atome

Ntarindwa Diogene, umunyarwenya wamamaye ku kazi ka Atome cyangwa Gasumuni, nawe amaze igihe kitari gito agaragara ku byapa byamamaza ibikorwa by’ikompanyi y’itumanaho ya MTN Rwanda, uyu nawe ibi bikaba ari akazi yaherewe igihembo n’iyi kompanyi bigendanye n’amasezerano bagiranye.

13. Senderi International Hit

hit

Umuhanzi Eric Nzaramba Senderi uzwi ku mazina ya Senderi International Hit mu mezi macye ashize nibwo amasezerano ye na Airtel Rwanda yarangiye, ariko yari amaze igihe kitari gito yamamaza ibikorwa by’iyi kompanyi y’itumanaho, akazi nawe yahemberwaga bigendanye n’amasezerano bari bafitanye n’ubwo kugeza ubu nta vugururwa ry’aya masezerano ryigeze ribaho.

14. Mani Martin

martin

Maniraruta Martin; umuhanzi nyarwanda umenyerewe mu njyana ya RnB, nawe mu myaka ishize yagiye agaragara ku byapa byamamazaga serivisi n’ibikorwa by’ikompanyi y’itumanaho ya MTN Rwanda, ariko amasezerano yaje kurangira ntiyasubizwa ku rutonde rw’abahanzi bakorana n’iyo kompanyi.

15. Kanyombya

kanyombya

Kayitankore Ndjori wamamaye ku izina rya Kanyombwa, ni umwe mu bantu b’ibyamamare mu Rwanda bagiye bakoreshwa n’ibigo byinshi by’ubucuruzi bikomeye ngo abyamamarize. Amabanki, sosiyete z’itumanaho n’abandi bakora ubucuruzi bunyuranye, bagiye bitabaza uyu mukinnyi wa filime uzwiho gusetsa cyane, bakamuha akazi hanyuma bakamukoresha mu bikorwa byo kwamamaza.

16. Kitoko

kitoko

Umuhanzi Kitoko Bibarwa usigaye aba mu Bwongereza, nawe mu myaka ishize yakoreshejwe n’ikompanyi ya Tigo Rwanda mu bikorwa  byo kwamamaza internet yabo, icyo gihe ijambo “Ntabwo ndidimanga” yavugaga mu butumwa bwamamaza ibikorwa bya Tigo rikaba ryarakunze gukoreshwa cyane n’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko.

17. Sekaganda (Seburikoko)

sekaganda

Niyitegeka Gracien; umukinnyi wa filime n’amakinamico, umusizi akaba n’umunyarwenya uzwi ku mazina atandukanye nka Sekaganda, Nginga, Seburikoko  bitewe n’uko aba yakinnye yitwa, nawe yifashishijwe na banki y’ubucuruzi ya KCB, mu kwamamaza ikarita ikoreshwa mu kubikuza amafaranga ku byuma byabugenewe. Uyu nawe aya ni amasezerano y’akazi kaherekejwe n’ibihembo bigendanye n’amasezerano bagiranye.

18. Uncle Austin

austin

Austin Tosh Luwano; umuhanzi nyarwanda akaba n’umunyamakuru wakoze ku maradiyo atandukanye mu Rwanda, nawe mu myaka ishize yigeze kuba ambasaderi w’isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, aka nawe kakaba ari akazi ko kwamamaza yahemberwaga n’ubwo kugeza ubu atakigaragara akorana n’iyi sosiyete.

19. Nkusi Arthur

nkusi

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur, nawe kuva mu mwaka wa 2013 kugeza muri 2015 yari ambasaderi w’isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, ariko amasezerano y’imyaka ibiri bari bafitanye akaba yararangiye nyuma yo gukoreshwa mu bikorwa byamamaza iyi sosiyete nayo ikamuhemba bijyanye n’amasezerano bari baragiranye.

20. Danny Vumbi

danny

Umuhanzi nyarwanda Danny Vumbi, amaze iminsi akoreshwa mu kwamamaza ibikorwa by’ikigo kitwa “Irembo” kifashishwa mu gusaba Serivisi za Leta binyuze mu buryo bugezweho bw’itumanaho. Uyu mugabo nawe, aka ni akazi yahawe anagenerwa ibihembo, bigendanye n’amasezerano yagiranye n’abamuhaye aka kazi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bitegwamaso alphonse8 years ago
    nibyo airtel niyo yamamaje ikoresheje abahanzi benshi
  • h8 years ago
    urabona ko kanyombya abarenzeho, subustaarrrrrrrrrr





Inyarwanda BACKGROUND