RFL
Kigali

Urukundo rugeze ahashyushye hagati ya Remmy utegura Kigali Jazz Junction n'inkumi yahoze ari umunyamakuru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/09/2018 12:41
0


Lubega Remmy uyu yamamaye nka Remmygious kuri ubu ni umugabo utegura kimwe mu bitaramo bikunzwe nabatari bake hano mu Rwanda bizwi nka Jazz Junction, uyu mugabo muri iyi minsi ari mu rukundo rugeze ahashyushye n'uwahoze ari umunyamakurukazi wa Royal fm witwa Axelle Umutesi uyu kuri ubu uri mu ikipe itegura iki gitaramo.



Remmy ni umugabo wamenyekanye cyane mu mirimo yo kuyobora ama radiyo anyuranye dore ko yagiye anyura mu buyobozi bw'ama radiyo nka City Radio, Hot Fm  ndetse akaba n'umugabo wamamaye mu gutegura ibitaramo bikomeye harimo  ibyitwaga Jungle Party byaberaga mu karere ka Rubavu icyakora kuri ubu yamamaye cyane nk'umuyobozi wa kompanyi ya Remmygious itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Ukurikije amagambo uyu mugabo yandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza urukundo rugeze ahakomeye akunda Axelle Umutesi wabaye umunyamakuru wa Royal Fm wakunzwe n'abatari bake icyakora kuri ubu uyu mukobwa wamaze kuva kuri iyi radiyo ari mu ikipe itegura iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Iby'urukundo rw'aba bombi byagiye binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga aho urugero ku munsi w'isabukuru y'amavuko y'uyu mukobwa, Remmy yamubwiye amagambo menshi y'urukundo yaje kwanzurwa n'uko amukunda. Umukobwa nawe kuri iyi nyandiko ubwo yatangaga igitekerezo yagaragaje ko akunda byimbitse Remmy. Usibye ku munsi w'amavuko ariko kandi mu mpera z'icyumweru turangije Remmy yongeye kubwira amagambo y'urukundo uyu mukobwa abinyujije kuri status ya whatsapp ye.

Mu magambo yuzuye urukundo uyu mugabo yibukije uyu mukobwa ko amukunda uruzira uburyarya ndetse anamwereka ko adashobora gusubira inyuma mu rukundo amukunda. Izi nyandiko zihita zigaragaza urukundo ruri hagati y'aba bombi basigaye banakorana muri Kigali Jazz Junction cyane ko kuri ubu usibye kuba Remmy ariwe utegura ibi bitaramo ariko na Axelle Umutesi nawe ari mu ikipe imufasha kubitegura.

Axelle Umutesi ni umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri radiyo ya Kfm aho yavuye yerekeza kuri Royal Fm aho yakoranye mu biganiro binyuranye na Mc Tino. Icyakora kuri ubu uyu mukobwa ntabwo agikora ibijyanye n'itangazamakuru cyane ko ikigaragara ari uko umwanya munini yawuhaye ibikorwa bya Remmygious kompanyi n'ubusanzwe itegura Kigali Jazz Junction.

Axelle

Amagambo meza Axelle yabwiwe na Remmy ku munsi we w'amavukoAxelleAxelle yashimiye bikomeye Remmy uburyo amufata nk'umwamikazi

Axelle

Remmy yongeye kubwira amagambo akomeye y'urukundo uyu munyamakurukazi AxelleAxelleUyu mukobwa yabaye umunyamakurukazi ukomeye hano mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND