RFL
Kigali

Urugaga rw’ikinamico n’imyiyereko mu Rwanda rugiye kumurikwa hashimirwa abateje imbere ingeri z’ubuhanzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2018 10:44
0


Urugaga rw'ikinamico n'imyiyereko mu Rwanda [Rwanda Performing Arts Federetion] rugiye kumurikwa kumugaragaro hanashimirwe ababaye indashyikirwa mu guteza imbere Ikinamico, Urwenya, Ubusizi ndetse n’Imbyino z’inyamahanga mu Rwanda.



Iki gikorwa giteganyijwe kuba tariki 23 Ugushyingo 2018 kuri Olympic Hotel Kimironko mu mujyi wa Kigali. Urugaga rw'ikinamico n'imyiyereko mu Rwanda rugizwe n’amahuriro itanu (5) y’abahanzi bakora ikinamico (Rwanda theatre and Drama Union), abanyarwenya (comedy) Rwanda Comedy Club, ababyinnyi b’imbyino za kizungu n’iza gikirisitu (Rwanda Modern and Contemporery Dance Union ), Rwanda Gospel Dance Union n’Inteko yabasizi Nyarwanda (Rwanda poety Union).

Iyi Federasiyo imaze igihe gito ishinzwe ni nayo ivugira amahuriro uko ari atanu, ndetse ikaba inabarizwa mu nama nkuru y'Igihugu y’abahanzi.  Ku wa 23 Ugushyingo 2018 hazaba igitaramo cyo kumurika ibikorwa bya Rwanda Performing Art Federation, no guhuriza hamwe abagize amahuriro yayo.

abategura

Umukinnyi w'ikinamico Urunana, Nyiraneza yemeje ko azaba ari muri iki gitaramo.

Abategura iki gitaramo "The Art of Performing" babwiye INYARWANDA, ko amahuriro agize iyi federatsiyo yabaga atatanye ari nayo mpamvu bashatse kubahuriza hamwe ikindi kandi ugasanga Urugaga nirushya nyamara abahanzi barurimo barashaje ukurikije igihe ubwo buhanzi buba bwaratangiriye. Urugero nk'imivugo n'ibisigo byatangiye kungoma ya cyami.

Bagize ati “Wasangaga ab’ikinamico bisanga ukwabo, ugasanga bari mu ihuriro ryabo, ugasanga abanyarwenya bari ukwabo, turavuga tuti reka aba bantu bahurire hamwe, noneho tumurike ku mugaragaro ibikorwa byose bikorerwamo.”

Uretse kumurika ibikorwa by’iyi federasiyo, banavuze ko hazabaho umwanya wo gushimira abantu barwanye urugamba rwo guteza imbere ingeri z’ubuhanzi zitandukanye zibarizwa muri federasiyo yabo.

Bati “Tuzasubiza amaso inyuma, turebe, ese igihe ikinamico yatangiriye ni bande barwanye urugamba? Bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kugira ngo uru rugaga rube rubayeho hazabo kureba mu bice byose bigize urwo Urugaga, ikinamico, mu mivugo, urwenya n’imbyino.”

Muri icyo gitaramo kandi hazakinwa ikinamico, urwenya, herekwanwe imbyino zigezweho n’imivugo, hazabaho no gusabana no kwifotozanya n’abanyabigwi babarizwa mu rugaga

Mu bakina ikinamico harimo amatorero atandukanye akunzwe mu Rwanda, Abanyarwenya nka Niyitegeka Gratien (Seburikoko), Kibonke, Comedy Knights n’abandi bakizamuka, Group ibyina imbyino zigizweho [Modern Dance] yatwaye "National street dance competion n’andi hamwe n’abasizi babahanga".  

Kwinjira muriki gitaramo ni ubuntu. Guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba imiryango izaba ifunguye. Abazitabira iki gitaramo kandi bazagira amahirwe yo kugutaramirwa.

abakinnyi

Abanyarwenya Babu na Michael






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND