RFL
Kigali

Urubanza Wema Sepetu aregwamo gusakaza amashusho asomana n’umukunzi we rwasubitswe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/11/2018 11:05
0


Urukiko Rukuru rwa Kisutu rufashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo Umunyatanziya Wema Sepetu ukurikiranyweho gusakaza amashusho ku rubuga rwe rwa instagram asomana n’umukunzi we mushya ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi.



Miss Wema Sepetu, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo, 2018 yitabye urukiko rwa Kisutu mu mujyi wa Dar Es Salaam agira ngo aburane ku kirego ashinjwa n’Urwego Rushinzwe Itumanaho muri Tanzania (Tanzania Telecommunication Authority ,TCRA) cyo gukwirakwiza amashusho asomana n’umugabo.  

Uyu mukobwa uri mu bakinnyi ba filime bakomeye mu gihugu cya Tanzania, yageze mu Rukiko saa tatu za mugitondo (9h:00’), yari aherekejwe n’Umubyeyi we, Mariam Sepetu ndetse n’Umunyamategeko we, Reuben Simwanza. Global Publishers ivuga ko Wema wabaye Nyampinga wa Tanzania 2006 yahise yinjira imbere mu rukiko ajya gutegereza ko urubanza rutangira.

Wema yitabye Urukiko aherekejwe n'umubyeyi we.

Kuya 01 Ugushyingo, 2018 nibwo Wema yagejejwe mu rukiko Rukuru rwa Kisutu aryozwa amashusho yasakaje kuri instagram asomana n’uwo bivugwa ko ari umukunzi we.

Imbere y’Umucamanza, Mahira Kasonde, Wema yemeye ibyo ashinjwa, ndetse asaba imbabazi. Urukiko rwamutegetse gutanga amashilini miliyoni icumi kugira ngo azaburane adafunze. Yagombaga kugezwa imbere y’Urukiko ku wa 20 Ugushyingo, 2018 bihurira n’Iserukiramuco rya Maulid, itariki irimurwa.

Uyu mukobwa wakanyujijeho mu rukundo n’Ibyamamare akimara gushyira hanze amashusho asomana n’umugabo uzwi ku izina rya PCK, Inama Ngenzuzi y’Abakinnyi ba filime muri Tanzania yahise itangaza ko aciwe mu bikorwa byose bya filime kugeza igihe kitazwi. Ubuyobozi bw’iyi nama kandi byavuze ko bugiye kwiga ku kibazo cy’uyu mukobwa umaze kubigira akamenyero agafitirwa ibihano bikarishye.

Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu, Urukiko Rukuru rwa Kisutu rwimuye Urubanza rw’uyu mukinnyi wa filime ku itariki 12 Ukuboza, 2018 nyuma y’uko basanze ibimenyetso bimushinja bidahagije. Umucamanza Maira Kasonde

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Tanzania, itegeko ryasohotse muri 2015 rivuga ko Umuntu wese usakaza amashusho, amafoto y’urukozasaoni ahanishwa amande ya Miliyoni 20 cyangwa se agakatirwa gufungwa igifungo kitarengeje imyaka irindwi.

Ubwo yitabaga Urukiko mbere yari aherekejwe n'abashinzwe umutekano.

Wema Sepetu yemera ibyo ashinjwa akanabisabira imbabazi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND