RFL
Kigali

Urban Boys, Mani Martin, Queen Cha, Mc Tino na Jack B barahurira mu gitaramo cyo gutabariza Ella Gahima

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2018 6:10
0


Itsinda rya Urban Boys, Mani Martin, Queen Cha, Jack B ndetse na Mc Tino bagiye guhurira mu gitaramo kimwe kigamije gukusanya amafaranga yo kuvuza umwana w’umukobwa witwa Ella Gahima Bright wavukanye uburwayi.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018 ni bwo iki gitaramo giteganyijwe kizabera K Club iherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Uretse abahanzi bazaririmba hari kandi n’abavangavanga umuziki barimo Dj Danches, Dj Diallo ndetse na Dj Benjah, umushyushyarugamaba muri iki gitaramo cyo gufasha ni Mc Fatakumavuta.

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa moya z’ijoro ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000Rwf). Iki gitaramo giteguwe nyuma y’ibindi bitaramo byakorewe Sun City, i Musanze ndetse na Rubavu ahakusanyijwe amafaranga yo kujya kuvuza uyu mwana witwa Ella Gahima Bright mu gihugu cy’u Buhinde.

zamamaza

Impapuro zamamaza iki gitaramo

Umwana witwa Ella yagize ikibazo cy’ubuhumekero kuva avutse; abaganga babwiye ababyeyi b’uyu mwana gushaka amadorali ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000) kugira ngo avurirwe mu muhanga mu gihugu cy’u Buhinde. Ise ari we Kevin yatangiye gukora ibishoboka byose kugira ngo umwana avurwe harimo no gutegura ibitaramo bihuriza hamwe abahanzi.

Uyu mwana avuka ntiyigeze arira nk’uko bisanzwe ku mwana uvutse. Abaganga bo ku bitaro bya Bien Neutre aho uyu mwana yavukiye, bemeza ko yavukanye ikibazo ku bwonko n’igufa ryo mu irugu rifatira ku rutirigongo ryavunitse. Akivuka yahise ashyirwa ku mashini imwongerera umwuka, mu mwaka n’ukwezi kumwe amaze akaba atarabasha kwicara, atumva kandi atareba neza.

Ushaka gutanga ubufasha:

1.MUNYANEZA Innocent Papa w’umwana- Tel-+250788631609/250781599543, E-mail-innocentkelvin9@gmail.com

2.UMUHOZA Laetitia Mama w’umwana- Tel- +250784253810, E-mail-umuhozajoy10@gmail.com

3.P.O Box 4726, Kigali, Rwanda

4.Uwashaka gutanga ubufasha bw’amafaranga yayanyuza kuri izi konti zikurikira:

Nyiri Konti MR. MUNYANEZA INNOCENT:

a) Konti Inyuzwaho Amadolari (EQUITY BANK, KIGALI, Rwanda)– 4007211229176.

b) Konti Inyuzwaho Amafaranga y’u Rwanda (RWF) (EQUITY BANK, Rwanda)-4007211229174.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND