Abahanzi Jay Polly, Dream Boys na Urban Boys bagiye kwerekeza ku mugabane w’U Burayi mu bitaramo bazakorera mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane, bikaba biteganyijwe ko bazahera mu Bubiligi hanyuma bakajya no mu Bufaransa ndetse no mu Busuwisi aho bazagenda bataramira abanyarwanda babayo.
Ku itariki ya 6 Nzeri 2014 nibwo biteganyijwe ko aba bahanzi bose bazaba bari mu Bubiligi aho bazatangira ibitaramo bitandukanye i Burayi, n’ubwo ibyangombwa n’ibindi byose bikenewe bitarabasha kuboneka ariko bikaba biteganyijwe ko bazagera no mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse no mu Busuwisi.
Dream Boys bari mu bagiye kwerekeza i Burayi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nyakanga 2014 nibwo aba bahanzi berekeje kuri ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda aho uko ari abasore batandatu bagomba gusaba impapuro z’inzira zibemerera kwerekeza ku mugabane w’u Burayi, hanyuma bamara kubona Visa bagahita bakomeza imyiteguro y’ibi bitaramo.
Jay Polly nyuma ya Primus Guma Guma Super Star nawe azerekeza i Burayi
Aganira na Inyarwanda.com, Andre Gromiko uri mu itsinda ririmo gutegura ibi bitaramo nawe yahamije aya makuru, yemeza ko bafite icyizere ko bizakunda kandi bikagenda neza kuko aba bahanzi hafi ya bose bigeze kujya kuri uyu mugabane bityo bikaba bitazagorana kugirango bongere guhabwa Visa bajye i Burayi.
Urban Boys nabo bari mu myiteguro yo kwerekeza i Burayi
Aba bahanzi bazerekeza ku mugabane w’u Burayi tariki ya 6 Nzeri, hazaba hashize iminsi itageze ku cyumweru hasojwe irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aho igomba gutwarwa n’umwe hagati ya Jay Polly, Dream Boys na Bruce Melody. Aha umuntu yakwibaza niba mu gihe yatwarwa n’umwe hagati ya Jay Polly na Dream Boys bajyana bishimanye cyane ko bafite indirimbo bazafatanya kuririmbira abanyaburayi.
Hagati ya Dream Boys na Jay Polly bishoboka ko bazerekeza i Burayi umwe muri bo abitse Guma Guma
Platini; umwe mu basore babiri bagize Dream Boys, mu kiganiro na Inyarwanda.com yaduhamirije ko nta kibazo kuko Guma Guma ari irushanwa naho umuziki wo ukaba ubuzima bwa buri muhanzi. Aha yagize ati: “Twe ubusanzwe turi inshuti kuva na cyera, kandi Guma Guma ni irushanwa naho umuziki wo ni ubuzima bwa buri munsi ku muhanzi, ibizavamo byose ntibizatubuza kugenda tukaririmbana Mpamiriza ukuri, Mumutashye n’izindi”.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO