Itsinda rya Urban Boys ni itsinda rimaze igihe rivugwa cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda. Mu minsi ishize batandukanye itsinda ryahoze ari itya batatu bagasigara ari babiri ntabwio bigeze bacika intege kuko kuri ubu ibikorwa bya muzika birakomeje, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nyakanga 2018 bakoreye igitaramo i Nyamirambo.
Iki gitaramo cya Urban Boys cyitabiriwe nabari basohokeye mu kabyiniro kazwi nka Mexico Club aha aba bahanzi bongeye kwerekana ko ari itsinda rikomeye mu yo u Rwanda rufite, imwe mu ndirimbo z’iri tsinda zarifashije gushimisha abafana ni indirimbo yabo igezweho yitwa ‘Ntakibazo’ iyi ikaba ari indirimbo bahuriyemo n'abahanzi nka Riderman na Bruce Melody.
Mu minsi ishize iri tsinda ryafashe amashusho y’indirimbo 'Kigali Love' iyi ikaba ari indirimbo bari barakoze ariko batarayifatira amashusho. Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Sacha Vybz ukomoka muri Uganda.
Urban Boys yataramiye i Nyamirambo
UMVA HANO INDIRIMBO 'NTA KIBAZO' YA URBAN, RIDERMAN NA BRUCE MELODY
TANGA IGITECYEREZO