RFL
Kigali

Unlimited Record yihariye agahigo mu ma studio ya hano mu Rwanda, kuri ubu nta mu producer uyibarizwamo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/04/2017 11:23
0


Muzika nyarwanda itangira guhindura isura ikamamara imwe mu nzu zabigizemo uruhare ni Unlimited Record yasohotsemo ibihangano byinshi byamamaye mu myaka iheruka, kuri ubu iyi studio byaba ari umugani hagize umara umwaka ayiyoboye, kudahozaho ku buyobozi ni agahigo yihariye muri muzika nyarwanda.



Kuva Lick Lick yava mu Rwanda muri 2012 iyi studio imaze kuyoborwa n’abantu barenga batanu. Imaze kugurwa inshuro eshatu zose aba producer bo hamaze kunyuramo isinzi yabo abazwi n'abatazwi gusa ikibazo kikaba kwibaza ngo haba hasohotsemo iki? Kuva Lick Lick yava muri Unlimited ushatse kumenya indirimbo zizwi zasohotse muri iyi studio ntibyagusaba kuzibara kuko si nyinshi.

 lick lickLick Lick akiri mu Rwanda niwe wazamuye izina Unlimited

Iyi studio yabanje gukoreramo Lick Lick, akimara kugenda yayisigiye Fazzo Big Producer bakoranaga n'ubusanzwe, muri icyo gihe uwitwa Munyaneza Janvier yahise agura iyi studio uyu yarahanyanyaje akomeza gukorana na Fazzo n'abandi ba producer banyuranye gusa aho Fazzo amaze kuyiviramo Janvier wari wayiguze yaje kumunanira ahitamo kuyigurisha.

Iyi Studio yahise igurwa n’umusore witwa Buntubwayo Ebenezer wagiyemo agerageza kuyikoresha biranga azanamo producer First Boy wari uturutse mu ‘Ibisumizi’ uyu musore yarakukuje ararwana ariko biranga. Buntubwayo Ebenezer nyuma y’umwaka umwe gusa yamaranye iyi studio yahisemo guhita ayigurisha Bizimana Theogene uzwi nka Theo.

unlimittedKuri ubu Unlimitted imaze kuyoborwa n'abarenga batanu 

Theo akigura iyi studio yashatse kugarura Fazzo gusa ntibyamukundira nyuma uyu mugabo yatangiye kugenda ahinduranya aba producers icyakora aza guhura na Hollybeat umusore ukizamuka mu gutunganya ibihangano by’abahanzi. Theo yahise ashaka kuyimusigira ngo agerageze akore anayiyobora icyakora ntibyamukundira kuko nawe atigeze ayimaramo amezi abiri dore ko yahamagaye Theo akamusubiza studio ye.

Holly Beat asubiza Theo Studio nawe yahise ayivamo bituma iyi studio kuri ubu ibayeho ariko nta mu producer uyibarizwamo. Kuba imaze kuyoborwa n’aba bantu bose biyigira iya mbere iguzwe kenshi ikayoborwa n'abantu benshi mu Rwanda dore ko nta yindi studio izwi birabaho. Umuntu yakwibaza niba uku guhuzagurika atariko gutera kudakora neza kw’iyi studio.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND