RFL
Kigali

Umunyarwenya Jalango yatangaje ko na nyuma y’urupfu rwe imbuga nkoranyambaga ze zizakomeza gukora uko bisanzwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/10/2018 17:06
0


Mu gihe abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo baganiriza inshuti zabo n’ababakurikirana mu gihe bariho, umunyarwenya wo muri Kenya we yatangaje ko imbuga nkoranyambaga ze zitazarekera gukora namara no gupfa.



Uwo nta wundi ni Jalango umenyerwe nka Mzee Jalango Mwenyewe, amazina ye asanzwe ni Felix Odiwour, yatangaje ko kuba yapfa bitazakuraho ko imbuga ze nkoranyambaga zizakomeza gukora umunsi ku wundi. Izo mbuga ni Instagram, Twitter ndetse na Facebook. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Milele FM aho yatunguranye avuga ko imbuga ze zitazasinzira nasinzira bwa nyuma.

Abajijwe uburyo azakoresha ngo zikomeze gukora umunsi ku wundi yatangaje ko hari uwo yamaze kuraga imbuga ze nkoranyambaga ariko atigeze amutegeka uko azazikoresha, bivuze ko azihitiramo uburyo bwo kuzikoresha icy’ingenzi ari ukutazemera ko izina rye rizima burundu cyangwa ngo abakunzi be, abamukurikirana muri rusange bicwe n’irungu.

Jalango yavuze ko uwo yahitiyemo uwo murage nta wundi atari umuvandimwe we ati “Umwe mu bavandimwe banjye ashinzwe imbuga nkoranyambaga zanjye zose. Ubwo niwe bizaba bireba nabishaka azakomeza gusigasira izina ryanjye cyangwa akoreshe konti zanjye ku nyungu ze bwite kuko sinzamutegeka uko azazikoresha.”

Mzee Jalango Mwenyewe imbuga nkoranyambaga ze zizakomeza gukora na nyuma y'urupfu rwe

Ku rubuga rwe rwa Twitter akurikirwa n’abantu bagera kuri 280,000 mu gihe kuri Instagram ari 820,000 naho kuri Facebook bakaba ari 74,000 bakurikirana ipaji ye. Byumvikane ko uwo muvandimwe warazwe izi mbuga nkoranyambaga azaba afite abantu batari bake bo kwitaho ndetse akanabarinda irungu nk’uko Mzee Jalango yabimuhere ububasha.

Ikibazo abenshi bashobora kwiaza hano; muri iyi si ya none ifite iterambere ryihuta mu itumanaho, uyu murage uzaramba? Ese ufite agaciro kahe ku buryo wasigasirwa ubuzira herezo? Iki kibazo cyasubizwa byoroshye n’abantu bafite konti za Hotmail na za MySpace.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND