RFL
Kigali

Umunyarwenya Anne Kansiime ari kwiga ikinyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/07/2016 11:45
2


Umunyarwenya Anne Kansiime ukomoka muri Uganda akaba umunyarwenya ukomeye ugiye kugaruka gukorera igitaramo i Kigali azafatanyamo na Nkusi Arthur, urukumbuzi afitiye u Rwanda rwatumye avuga ikinyarwanda agaragaza ko ageze kure yiga uru rurimi.



Tariki 24 Nyakanga 2016 nibwo Kansiime azongera gukorera igitaramo mu Rwanda. Ni igitaramo kizaba cyitwa ‘Arthur and Kansiime Live’ kizabera mu Mujyi wa Kigali muri Serena Hotel. Ni igitaramo kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10 000frw) ndetse na 200 000frw ku bantu batandatu bazaba biteranyije hamwe bakagura ameza yo mu myanya y’icyubahiro.

Ubwo yagaragazaga uko atindiwe n’iminsi ngo aze gushimisha abanyarwanda, umunyarwenya Anne Kansiime yanditse mu Kinyarwanda amagambo agira ati ” Rwanda, Rwanda, Rwanda! yemwe sha, sinjye uzarota nereka aba ninjas banje urukundo muruku kwa karindwi......”

kansiimeYamamaza iki gitaramo Kansiime yanditse ikinyarwanda amaze kwiga

Umunyamakuru wa Inyarwanda, akibona aya magambo yibajije niba uyu munyarwenya ariwe wiyandikiye aya magambo cyangwa yayandikiwe maze mu kiganiro na Muyoboke Alexis uri gutegura iki gitaramo ahishurira ko Kansiime ari kwiga ikinyarwanda ndetse igitaramo cye kizaba kiganjemo urwenya yakoze mu kinyarwanda.

Muyoboke Alexis yagize ati” Kansiime ari kwiga ikinyarwanda amaze iminsi ansaba kumwandikira amwe mu magambo y’ikinyarwanda andi nkayamuha ari amajwi ari kubyiga kandi arashaka kuzatungura abantu mu gitaramo cye ubwo azaba asetsa abantu mu Kinyarwanda mu gihe benshi bazi neza ko Kansiime nta Kinyarwanda azi.”

Umunyarwenya Anne Kansiime aheruka mu Rwanda tariki wa 6 Kamena 2015 ubwo yakoraga igitaramo cyiswe Comedy Jam, cyabereye mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel hagakubita hakuzura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • safari lancero8 years ago
    Can't wait to see u love you Kansas, gira uze kbs miss u
  • qween8 years ago
    kourrage di





Inyarwanda BACKGROUND