Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nyakanga 2016, nibwo umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, Habarugira Patrick yambikanye impeta n’umufasha we Maniraho Alice bari bamaze igihe bakundana ndetse hakaba hari hashize amezi atari make aba bombi bakoze indi mihango y’ubukwe.
Ibi birori byari bibereye ijisho byabereye Communauté de l’Emmanuel aho Paty Habarugira yasezeraniye na Maniraho Alice. Ni ubukwe bwitabiriwe n’abantu benshi by’umwihariko abanyamakuru bagenzi ba Paty bakora imikino kimwe n’abandi bakorana n’uyu mugabo kuri radiyo Rwanda ndetse na RBA muri rusange.
Nyuma yo gusezerana ibirori byakomereje mu cyumba gisanzwe kiberamo imikino ngororamubiri iruhande rwa Petit State i Remera ahari abanyamakuru benshi biganjemo ab’imikino ndetse hakaba inshuti abavandimwe ndetse n’imiryango y’aba bombi biyemeje kubana ubuziraherezo.
Reba andi mafoto:
Ibyishimo byari byose nyuma yo gusabirwa umugisha na padiri
Urugo rwabo baruragije Uwiteka
Umuryango wa Paty Habarugira n'abasore bari babambariye
Ifoto n'abakobwa bambariye abageni
Ati" Ndagukunda ......"
Ubuziraherezo.....
Bakatanye umutsima
Paty Habarugira n'umufasha we mu birori byo kwiyakira
Bacinyanye akadiho bishimira intambwe nshya y'ubuzima binjiyemo
Amafoto: Igihe
TANGA IGITECYEREZO