RFL
Kigali

Umunyamakuru w’imikino kuri Flash Fm William Kadu yamaze kwibaruka imfura ye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/04/2018 18:19
8


William Kadu, umwe mu banyamakuru bakora ibijyanye n’imikino kuri Radiyo ya Flash Fm wamamaye kubera ukuntu yogeza imipira, nyuma y’igihe gito arushinze kuri ubu yamaze kwibaruka imfura ye na Mwiza Brenda umufasha we baherutse kurushinga mu bukwe bwabereye Pinacle Garden i Kimironko muri Mutarama 2018.



Ubukwe bwa William Kadu na Mwiza Brenda bwabaye tariki 13 Mutarama 2018 ahabaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Masaka mu gihe umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wo wabaye ku gicamunsi cy’uwo munsi mu rusengero rwa EEAR Remera, mu gihe abatumiwe nyuma y’iyo mihango bakiriwe muri Pinacle Gardens iri Kimironko.

William Kadu cyangwa kwikiriza William nk'uko ariyo mazina ye amaze igihe ari umunyamakuru wa Radio Flash fm mu gisata cy’imikino cyane akaba yaramamaye mu kogeza imipira afatanyije na Mahoro Nasri, uyu munyamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018 nibwo bibarutse umwana w’umuhungu uyu akaba imfura yabo uyu mwana akaba yavukiye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

william Kaduwilliam Kaduwilliam Kadu

William Kadu n'umufasha we ndetse n'imfura yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cyusa eazy6 years ago
    Eeeeh ibi bintu ni byiza muzana!!!!! adutangarize amazina y'umwana knd bazasubireyo nta mahwa!!!!
  • anonymous6 years ago
    Congratulations! mbega umugore bahohoteye? ubu se yujuje imyaka yubukure koko?
  • Bella6 years ago
    Huuuum... Ko mbona arumwana wabyaye undi???
  • Fanny6 years ago
    Nimwonkwe nkuli!!!
  • nasri and Gicumbi6 years ago
    hhhhhhh abyariye amezi 2 c hhh ndumiwe
  • Faradj6 years ago
    Ese ubu William yagiye kwandikisha iyi nkuru, ngo atwibutse ko anyaye nyuma y'iminsi mike akoze ubukwe? Kuva ryari se umuntu abyarira amezi atatu? Uyu muhungu aba ashakisha ubu star budashinga pe
  • bb6 years ago
    congs to him ,gusa ndabona umugore akiri umwana nawe ndake
  • Isaac Gasana 5 years ago
    Kindly give my number Mr. William Kaddu. I want to talk to him. Here is my number :0788431428 Thanks a lot. Have a prosperous new year.





Inyarwanda BACKGROUND