RFL
Kigali

Umunya-Tanzania Calisah Jiwa yegukanye ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2018 9:02
0


Umusore w’umunya-Tanzania witwa Calisah Jiwa yegukanye ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika (Mister Africa International 2018) ahigitse abandi basore bari bahataniye ikamba. Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 02 Ukuboza 2018 i Lagos muri Nigeria.



Irushanwa rya Mister Africa International ryabaye ku nshuro ya karindwi (7) rihurije hamwe abasore bahataniraga kuba Rudasumbwa wa Afurika baturuka mu bihugu 20. Calisah Jiwa wo muri Tanzania ni we wambitswe ikamba rya Mister Africa International 2018 asimbura umunyarwanda Jean de Dieu Ntabanganyimana wamenyekanye nka Jay Rwanda wari umaranye ikamba umwaka.

Ku rukuta rwa Facebook rw’iri rushanwa, banditse ko Calisah Jiwa ari we wegukanye ikamba rya Mister Africa International 2018. Umusore uturuka mu gihugu cya Sierra Leone yabaye uwa kabiri, umunya-Nigeria aba uwa Gatatu, ku mwanya wa kane haje umunya-Ghana, ku mwanya wa Gatanu haza umunya-Cameroon mu gihe umusore watsindiye ikamba ry’ufite umubiri uteye neza akomoko mu Bufaransa, uwo muri Great Britain yegukana ikamba rya ‘Beach Body’.

Image may contain: 1 person, closeup

Umunya-Tanzania wegukanye ikamba rya Mister Africa International.

Umunyarwanda wagombaga kwitabira irushanwa rya Mister Africa International 2018 yoherereje ibaruwa abategura amarushanwa ya Miss&Mister Elegancy amenyesha ko ‘atazitabira iri rushanwa ku mpamvu z’uburwayi’. Mister Africa International 2018 yaberaga mu Burengerazuba bw’umugabane wa Afurika, abahatanaga bazatemberejwe ahantu hatandukanye, bagirana ikiganiro n’itangazamakuru mu mijyi nka Accra, Lagos n’ahandi.

Abasore bahataniraga ikamba batangiye kugera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, kuya 02 Ugushyingo 2018. Calisah Jiwa wo muri Tanzania wegukanye ikamba agiye gukorana n’imiryango itandukanye atemberezwe ahantu hatandukanye ku Isi. Azashishikariza kandi urubyiruko guhanga udushya anakore ubukangurambara mu burezi, ubuzima n’ibindi byinshi bizamura imibereho ya muntu.

Image may contain: 1 person, tennis and outdoor

Calisah Jiwa mu mwambaro w'umuco gakondo wa Tanzania






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND