RFL
Kigali

Humble G n'umukunzi we bari mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo, ubukwe bwigijwe inyuma–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/09/2017 12:37
5


Humble G wo mu itsinda rya Urban Boys muri iyi minsi yatangazaga ko yiteguye ibirori by’ubukwe , uyu muhanzi yari yaratangaje ko azakora ubukwe mu kwezi k’Ukuboza 2017, icyakora amakuru yizewe Inyarwanda.com yahawe na nyiri ubwite ni uko ubu bukwe bwigijwe inyuma bitewe nuko umukunzi we Amy Blauman atwite kandi inda nkuru.



Tukimenya ibijyanye n’aya makuru twashatse kumenya inkuru mpamo kuri yo maze twegera Humble G. Humble G udakunze gucisha ku ruhande itangazamakuru yahise yemerera umunyamakuru ko ayo makuru ari impamo, ati”Ni byo koko aratwite, mu kwezi k’Ukuboza 2017 turajya muri Amerika nzaba ngiye gusura umuryango we ariko nanone ngomba kumuherekeza kubyara imfura yacu.”

Humble G wanabwiye Inyarwanda.com ko biteguye kwibaruka umwana w’umukobwa igihe bazibarukira, yabwiye umunyamakuru ko bazabyarira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho umukunzi wa Humble G avuka. Ibi byatumye dushaka kumenya niba ibi nta ngaruka bigize ku bukwe bwabo maze uyu muhanzi atangaza ko byabaye ngombwa ko babwigiza inyuma bakabushyira mu mwaka wa 2018 kuko bagombaga kubanza kwitegura imfura yabo.

REBA AMAFOTO:

 HumbleHumbleHumbleHumbleHumbleHumble G n'umukunzi we biteguye kwibaruka imfura yabo y'umukobwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • King6 years ago
    Mukomeze mubyaze abo bazungu, Africa need more Obamas... Congz Brother.
  • cris6 years ago
    ark komwiha safi ngo yarihangitse,uyu mukecuru wa humble G we mumusigahe!?
  • Ababa6 years ago
    Sex b4 Marriage is a sin.
  • niyigba6 years ago
    Ariko nawe agiye mu bahanzi bagiye kubyara nta bukwe barakora ok yemwe bahanzi musigaye kiung james,kitoko ,pedro someone nabandi mwirinde inda zindaro
  • cadette6 years ago
    wawww congz ndumva odeur yumu mettis





Inyarwanda BACKGROUND