RFL
Kigali

Umujura yibye Instagram ya Zari akumbuza abantu urukundo rwe na Diamond

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/08/2018 15:07
0


Bamwe mu bakundaga ibihe byiza bya Zari na Diamond bakiri mu rukundo bashimishijwe no kubona ifoto yabo bombi mu rukundo kuri Instagram ya Zari ariko bihita bimenyekana ko hari umujura (hacker) wibye iyi konti ya Zari.



Kuri uyu wa 2 nibwo abantu bakurikira Zari kuri Instagram batunguwe n’ifoto ye ari kumwe na Diamond Platnumz amufashe mu gituza benshi batangira gutekereza ko uyu mugore wari warafashe umwanzuro wo gushyira iherezo ku urukundo rwabo yaba yaciye inkoni izamba. Bamwe mu bantu ba bugufi ba Diamond Platnumz nabo babanje kugira ngo ibi ni ukuri, dore ko mu bagaragaje kwishimira aya makuru harimo Rayvanny ukorana na Diamond bya bugufi ndetse na Queen Darleen, mushiki wa Diamond n’ubwo nta kanya kaciyemo nabo bagasiba ibyo bari banditse.

Zari

Iyi foto yatumye benshi batekereza ko Zari na Diamond baba barasubiranye

Aya makuru yari asamiwe mu kirere yahise anyomozwa n’ukurikirana inyungu za Zari, Galston Anthony; wahise atangaza ko hari umuntu wibye konti ya Instagram ya Zari. Yagize ati “Nagirango mbwire buri wese kudakunda iyi foto (like) kuko Zari atari we washyizeho iyi foto. Nk’ukurikirana inyungu ze nzabamenyesha igihe azaba yasubiranye konti.”

Yakomeje asobanura ko ibyo abantu bari kubona byose nta ruhare Zari abifitemo ndetse anaburira uwibye iyo konti ko nta kamaro bizamugirira. Hahise hakurikiraho indi foto ya Hamisa Mobetto ari kumwe n'umwana we w'umukobwa, aha niho benshi bahise bamenyera ko konti ya Zari yaba yibasiwe n'abajura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND