RFL
Kigali

Umuherwe wahoze ari umugabo wa Zari, Ivan Ssemwaga yitabye Imana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/05/2017 8:35
2


Kuva ku wa gatatu tariki 24 Gicurasi 2017 inkuru zacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga zavugaga ko uwahoze ari umugabo wa Zari umuherwe Ivan Ssemwaga yaba yitabye Imana, icyakora Zari wanarwaje uyu wahoze ari umugabo we yakomeje kunyomoza aya makuru avuga ko nubwo arwaye ariko atarapfa ariko ubu byamenyekanye ko yitabye Imana.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane 25 Gicurasi 2017 ni bwo Zari yaje gutangaza ko uwahoze ari umugabo we ndetse banafitanye abana yatabarutse amwifuriza iruhuko ridashira, ibi byahise biba inkuru ku mbuga zose nkoranyambaga aho abantu bazwi mu karere ndetse n’inshuti za Ivan Ssemwaga zamwifurije kuruhukira mu mahoro.

Zari atangaza iby'urupfu rw’uwahoze ari umugabo we yagize ati” Imana ikunda abadasanzwe kandi ni ko wari umeze. Ndacyeka ariyo mpamvu yifuje kukujyana.Wafashije abantu ibihumbi, wakoze ibitangaje ndibuka umbwira ngo ‘ubuzima ni buto ugomba kubwishimishamo bihagije, iyi ni isaha yijimye cyane isobanuye impamvu wakundaga guhora umbwira ayo magambo. Ku bahungu bawe wari intwari n’umugabo w’umunyembaraga. Buri wese wabanye nawe azi uburyo wabanaga neza n’abandi. Uzakumburwa unibukwe mu buryo butandukanye . Wari Ivan w’ingenzi. Uruhukire mu mahoro Don’’

zariDiamond umugabo mushya wa Zari ari kumwe n'abana Zari yabyaranye na Ivan Ssemwaga ndetse n'imfura ye na Zari

Semwanga ni umucuruzi ukomeye wo muri Uganda wabaga muri Afurika y’Epfo. Yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kagabo6 years ago
    RIP, you were brave in your life, we will not forget you
  • Byumvuhore6 years ago
    Yooo R.I.P my Hero I mana ikwakire mubayo pole kuri family zari





Inyarwanda BACKGROUND