RFL
Kigali

Umuhanzikazi Marina yahagaritse burundu gukora amashusho y'indirimbo ze-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/08/2018 15:26
17


Umuhanzikazi Marina uzwi mu ndirimbo nyinshi zinyuranye ndetse akaba n'umwe mu bari batangiye kuzamuka neza mu muziki wo muri iyi minsi, kuri ubu yamaze gutangaza ko ahagaritse umuziki burundu gukora amashusho y'indirimbo ze ndetse indirimbo ye ya nyuma ikaba ari Karibu amaze iminsi akorera amashusho.



Uyu muhanzikazi aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko yahagaritse gukora amashusho y'indirimbo ku mpamvu adashaka guhita atangaza ariko avuga ko yabimenyesheje abamufashaga mu muziki ndetse akanagerageza kubasobanurira gusa ntibabyumve. Yagize ati: "Narabasobanuriye ntibabyumva gusa ni icyemezo nafashe kingoye kandi nagikoze nashyize amashusho hanze nsezera umuziki."

Marina washyize hanze amashusho asezera asezera gukora amashusho y'indirimbo yagize ati"Muraho nitwa Marina, nejejwe no gufata uyu mwanya menyesha abakunzi banjye, Management yanjye ndetse n'itangazamakuru nyuma yo kuba bari bamaze iminsi bumva indirimbo yanjye karibu, ubu muri kundeba gutya maze gukora amashusho y'indirimbo yanjye Karibu ariyo ndirimbo ya nyuma mfatiye amashusho."

Image result for Marina rwandaMarina asezeye umuziki nyuma y'indirimbo ze nyinshi zari zimaze igihe zikunzwe n'abatari bake

Marina yakomeje agira ati"Ni umwanzuro ukomeye mu buzima bwanjye, ndetse no kubafana banjye aribo nita abakunzi banjye ndetse n'itangazamakuru ndetse na management ariko nanjye ubwanjye byangoye nabibabwiye. Ntabwo ndamenya igihe nzongera kubitangira nkavuga ngo ngiye gufata amashusho ariko kuri Karibu niho mbaye mpagarikiye kandi ndabakunda mugire ibihe byiza."

Umunyamakuru wifuje kumenya niba ubuyobozi bwa The Mane bwari buzi iki cyemezo cy'uyu muhanzikazi yabajije Bad Rama umuyobozi wa The Mane adutangariza ko mu by'ukuri nta kintu abiziho.

REBA HANO AMASHUSHO MARINA ASEZERA UMUZIKI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndaziboneye Confiance 5 years ago
    ooohhh ubuse ibi bintu nibyo ?oya pe oya rwose ntakunt marina yakor iri kosa nuburyo bwose namukundaga ,njye ndababaye pê lmumudusabiree rwose ahindure icyemezo yafashe ntabw byaba ari sawa kbx
  • 5 years ago
    ntago bishoboka
  • Eloi5 years ago
    Ibi rero nibyo bituma nibaza byinshi Ku wacu nahazaza hawo ugasanga umuntu araje urakoze cyane numusaruro ukagenda uboneka yaba ageze noneho cyagihe cyo kurya kuri za mbuto zitangwa numuziki ukumva ngo arabihagaritse ubushize twumvise Umutare Gabby wari uri mu bahanzi Batangas ikizere none Na Marina NGO ndawuhagaritse njye ibi rimwe na rimwe mbifata kuza mu bintu utazi icyo ushaka GS ibyo agiyemo azahirwe cyane.
  • GASONGO5 years ago
    Asyiiii we!!! uburero abantu bababaye ngo aretse umuziki!! ubundi se yakoraga uwuhe? usibye kwambara ubusa yereka urugero rubi abana bacu bari kubyiruka harikindi. iyaba bose basezeraga tugasigarana abahanzikazi biyubaha nka ba Gahongayire, Maria yohana, Gaby kamanzi......ureke izi mbeshu
  • Jojo kbr5 years ago
    Ahhhh erega nubundi ntabyo yaririmbaga usibye kwirirwa baheheta gusa bakananira ababyeyi subira mwishuri wige nubundi nukwirirwa ubabaza abakubyaye ngurimumuziki! Usibyeko ibyoyavuze atazabishira mubiki rwa kubera isindwe niryo ryamuvugishije biriya
  • Kalisa 5 years ago
    Ibi babyita showbiz ajyenda ajyahe c? Yarasinye imyaka 10 muri the main nugusaza abantu gusa ayo amaze gukorera yose yayishyura kwica contract
  • Joseph5 years ago
    haha n'ubundi agasura ke kantera ikintu cy'igiseseme! gusa ubu wabona amafaranga ya wa mukiga ngo ni Bad Rama, gashize! Ariko uwo nawe uvuga ngo umuhanzi ukaze Gahongayire,ntazi ko ibyo ari kubikoreshwa na Dépréssion?
  • dsp5 years ago
    umusaruro wuhe se ? hahha!
  • dsp5 years ago
    njye nabireka ndiyahura weee, hihiiiiiiiiiiiii
  • 5 years ago
    Uyu arikwamamaza indirimbo ye! Ahubwo mumubwire ubutaha ntazakoreshe iyi nzira
  • niyonzima pacifique5 years ago
    marina ni feke cyane inzara yo mukwa cyenda nazayikira
  • Eric5 years ago
    Marina abamujyeraho mumubwire adakora ikosa dore niwe twari dusigaranye ubikora
  • Tity5 years ago
    ametisha
  • damour5 years ago
    Igitekerezo yafashe nikiza kuko iyo byanze bibabyanze uriya mukobwa ni umuswa mpuzamahanga
  • Venant5 years ago
    Ahubwo nge ndumva waratinze gusezera sister kuko nubundi ibyo byokwirirwa kuma ecran wambayubusa its not a good culture which deserves Rwandan girls! ahubwo iyaba Imana yaridufashije nabandi birirwa bambayubusa bakareberaho nabo bagahindukira bakakira agakiza ariyamajwi yanyu meza mukayazana agahimbaza Imana !
  • pedro someone5 years ago
    Reba inyungu shyira ku munzani dore nanjye nashyizemo pause gato!erega umuziki mu Rwanda harimo kata nyinshi reba shyira ku munzani mukobwa kura ujya ejuru!
  • gasto5 years ago
    Bbaguteye inda sha banza nyine umubyare hanyuma uzazagaruke wabisoje dore waranabyibushye bikaze Usa nabi kabisa





Inyarwanda BACKGROUND