RFL
Kigali

Umuhanzi MK.Isacco yateguye igitaramo cyo gufasha abafite ubumuga bw’uruhu rwera

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/05/2016 9:32
0


Murwanashyaka Isaac uzwi nka MK.Isacco umunyarwanda ukorera umuziki we mu gihugu cy’u Bufaransa yamaze gushyira ahagaragara amatariki azakoreraho igitaramo cy’imbaturamugabo kizaba kigamije gufasha no kwegera abanyafurika bafite ubumuga bw’uruhu rwera (Albinos).



Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 4 Kamena 2016 kikaba cyariswe Concert de Solidalité. Kizabera mu gihugu cy’u Bufaransa ahitwa Ziquodrome de Compiegne kuva Saa kumi n’ebyiri (18h00’)z'umugoroba kugeza saa yine z’umugoroba (22h00’).

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo, uyu muhanzi ntabwo azaba ari wenyine kuko hariho abandi bahanzi batandukanye barimo; Benny Griotte, Amen’Fis, Alexandre Marlot ndetse n’itsinda ry’ababyinnyi (Les Enfants du Clos des Roses) na Les Pass Permis ndetse n’umufotozi Jean FRANCOIS PAGA.

Affiche

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com uyu muhanzi yavuze ko iki gitaramo cyatekerejweho bigendanye nuko kuri iyi tariki aribwo isi yose izaba izirikana abantu babana n’ubu bumuga bw’uruhu rwera.Yanavuze ko bazafasha ibihugu birimo Burkina Faso na Cote d’Ivoire kuko ariho ikibazo cy’ubu bumuga kiganje ku mugabane wa Afurika.

Iki gitaramo cyateguwe kera.Ni mu buryo bwo gukusanya amafaranga azajya gufasha aba-Albinos (abantu babana n’ubumuga bw’uruhu rwera) bo muri Afurika.Uzaba ari umunsi mukuru mpuzamahanga w’aba bantu, bityo rero tuzaba twifatanyije nabo.Mu gufasha aba bantu tuzahera mu gihugu cya Burkina Faso dukomereze muri Cote d’Ivoire mbese tuzajya tureba aho ubu bumuga bwiganje kuko nibo bakeneye ubufasha bwihuse”.MK.Isacco

MK.Isacco yijeje abazitabira iki gitaramo ko kizitabirwa kuko usibye umuziki uyunguruye uzaba uhari, hazaba harimo ibindi bikorwa bitandukanye birimo irushanwa ry’amafarasi, kwiruka (Atletisme), kugurisha imitako nyafurika n’ibindi.Yagize ati:

“Igitaramo kizitabirwa cyane! Kuko ni igitaramo cyateguwe n’umugi kizaberamo, hazaba harimo ibikorwa byinshi bizakorwa.Hazaba harimo amarushanwa yo gusiganwa ku mafarasi, kwiruka,kugurisha imitako nyafurika , Expo n’ibindi.Muri macye byose bizaba bigamije gahunda yo gukusanya inkunga izatuma havamo imfashanyo”.

MK Isacco

Umuhanzi MK Isacco wibera mu BUfaransa

Kwinjira muri iki gitaramo kizamara amasaha abiri ni ukwitwaza amayero atanu (5€).Ushyize mu mafaranga y’u Rwanda ni hagati y’ibihumbi bine na magana atanu ndetse na bitanu (4500Frw-5000FRW).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND