RFL
Kigali

Umuhanzi Micomyiza yizeye ko amashusho y’indirimbo Igikobwa azamugeza kure muri muzika

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:4/09/2015 14:31
4


Micomyiza ni umuhanzi wandika indirimbo akanaririmba, akandika inkuru n’amafirimi. N’ubwo amaze igihe kitari gito mu bikorwa bijyanye n’ubuhanzi, uyu mwaka nibwo ari kugaragaza impinduka mu muziki we haba mu bihangano akora n’imbaraga ashyira mu kubimenyekanisha.



Nyuma y’indirimbo “Uw’imico myiza” yasohoye mu ntangiriro z’uyu mwaka n’indi nshya yitwa “Igikobwa” yashyize hanze mu kwezi kwa Kamena muri uyu mwaka, ubu yatugejejeho amashusho y’indirimbo “Igikobwa” imaze iminsi ikunzwe n’abakunzi ba muzika batari bacye.

Yatangarije Inyarwanda.com ko ari “video” ya mbere akoze ndetse akaba yarayishyizemo imbaraga zishoboka kugirango abakunzi b’umuziki batari bake bamugaragarije ko bishimiye imiririmbire y’iyi ndirimbo bazarusheho kumushyigikira.

Micomyiza ahamya ko amashusho y'iyi ndirimbo azamugeza ku ntera nziza

Micomyiza ahamya ko amashusho y'iyi ndirimbo azamugeza ku ntera nziza

Micomyiza yatangarije Inyarwanda.com ko mu gutegura amashusho y’iyi ndirimbo yazirikanye umufana w’umuziki nyarwanda kurusha ibindi byose umuntu ashingiraho akora umuziki, ndetse akirinda gukora wenyine ahubwo akiyegereza abahanga bafite impano zitandukanye zikenerwa mu gikorwa nk’iki.

Bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Iyi ndirimbo icuranze mu njyana ya kinyafurika ivanze n’umurishyo gakondo wa Kinyarwanda yatunganyijwe na Mico The Best muri studio ya “The Super Level” mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo atunganwa na Fayzo. Micomyiza akomeje gutunganya izindi ndirimbo zizasohoka kuri album ye ya mbere, izaba iriho indirimbo 10.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IGIKOBWA":







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Richard8 years ago
    Inkuru ibaye impamo pe uyu muhungu agiye kugarura isano yari isanzwe mubusabane bw'abasizi uri guhangana ibuhanga butarimo guhangana. aho ugeze niho hagomba kukugeza aharenzeho kura ujye ejuru tukuri inyuma kandi uziye igihe ubutaha ruragushaka muri PGGSS6 kandi birashoboka cyane
  • Munyensanga8 years ago
    EHHHHH! MICO KUMBE UCECEKANYE UBWENGE BUGEZE AHA WANGU! COURAGE KWELI! NIZERE KO UTAZAHAGARARA!
  • Duhirimana Damas8 years ago
    Nibyiza komeza utere imbere . Musaza
  • Bucyana8 years ago
    mba ndoga Kabayija ka Rudakemwa uyu niwo muziki ubereye abanyarwanda. injyana, imicurangire, imiririmbire, ....noneho ku mashusho ho biragaragara ko video yateguwe neza rwose. muve kuri shoki dance dore umuziki ni uyu. courage musore.





Inyarwanda BACKGROUND