2015 yari yarihaye intego y’uko izarangira ashinze urugo ariko aza gusanga mu mpera z’umwaka habamo ibirori byinshi bityo umuhanzi ,umunyarwenya akaba n’umushyushyarugamba(MC), Bisangwa Ben Nganji ahitamo gushyira ubukwe bwe mu Kwezi kwa Gashyantare 2016.
Ku itariki 06 Gashyantare 2016 nibwo Ben Nganji azasaba, akwe Ufitinema Yvette ndetse banasezerane imbere y’Imana. Bagiye kubana nyuma y’imyaka 2 bari bamaranye bakundana. Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, Ben Nganji yemeje ko iyi myaka 2 yamubereye umwanya mwiza wo gufata icyemezo cyo kuba yarushinga na Ufitinema. Ati “ Hari ibyo uba ubona ninabyo uheraho ukunda umuntu, ibindi ukabimenya mumaze kubana ukaba wajyana nabyo uko bimeze. Muri iyi myaka 2 irengaho iminsi tumaranye, mfite experience. Njya gufata icyemezo nabonye ariwe duhuza imico, agakunda iyanjye, niye nkayikunda. Namukundiye byinshi ariko icy’ibanze ni uko azi gufata inshingano, ukabona ko utaba imbwa igihe ahari,akaba yakwihanganira impinduka z’ubuzima muri make azi kuba mu buzima bwose.”
Bagiye kurushinga nyuma y'imyaka 2 bamaze bakundana
Yongeyeho ati “ Ubundi nari narahize ko 2015 igomba kurangira ndushinze ariko nza gusanga mu mpera z’umwaka habamo ibirori byinshi, bityo mpitamo kubwimurira mu kwezi kwa Gashyantare kwa 2016 kuko ariho nasanze abantu bose baba bahugutse neza.”
Biteganyijwe ko umuhango wo gusaba no gukwa uzabera kuri Tropicana ku Kicukiro, naho gusezerana imbere y’Imana bibere muri Paroisse ya Kicukiro Catholique,abatumiwe bazakirirwa muri Alpha Palace Hotel.
Ben Nganji wamenyakanye cyane kubera 'Inkirigito'
Bisangwa Ben Benjamin agiye gushinga urugo nyuma y’uko amaze imyaka igera kuri 5 akora akazi ko kuyobora ibirori by’ubukwe binyuranye (MC). Bisangwa Ben Nganji kandi ni umuhanzi akaba n’umunyarwenya wamenyekanye cyane mu mukino usetsa yise’Inkirigito’. Uretse ‘Inkirigito’, Ben Nganji yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimbo ‘Nsazanye inzara’,’Mbonye umusaza’,Rehema’,Umukecuru n’izindi,ubuhanzi amazemo imyaka igera ku 8. Ku itariki 31 Nyakanga 2015 nibwo aheruka gukora igitaramo cye bwite yagaragajemo ubuhanzi bwe bwose, igitaramo cyabereye muri Hotel Hill Top i Remera.
Reba hano amashusho y’indirimbo’Uzabe umugabo’ ya Ben Nganji
TANGA IGITECYEREZO